Iki cyemezo gikubiye mu iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta, riteganya ko tariki ya 15 Nzeri izajya iba umunsi w’ikiruhuko buri mwaka. Uyu mwaka ni bwo uzizihizwa ku nshuro ya mbere muri ubwo buryo.
Nubwo uwo munsi uhurirana n’isabukuru ya Perezida Mnangagwa, uzajya wizihizwa hagamijwe kwibuka amateka y’Ubwami bwa Mutapa, bwabayeho mbere y’ubukoloni. Iteka ryawushyizeho ntirisobanura impamvu hatoranyijwe tariki ya 15 Nzeri.
Mnangagwa azuzuza imyaka 84 kuri iyo tariki mu gihe Ubwami bwa Mutapa, ari na bwo izina ry’uwo munsi rikomokaho, bwabayeho hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 17.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Perezida Mnangagwa ashyiriye umukono ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryongereye igihe cya manda ya Perezida kiva ku myaka itanu kikagera kuri irindwi. Iryo vugururwa ryatumye manda ye, yari iteganyijwe kurangira mu 2028, ishobora kugeza mu 2030.
Itegeko rishya kandi ryakuyeho uburyo abaturage bitoreraga Perezida mu matora ataziguye, riha abagize Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwo kumutora.
Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu 2017, nyuma y’uko Robert Mugabe wari umaze imyaka myinshi ayobora Zimbabwe avuye ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!