Uyu mugore w’imyaka 46 mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko atazongera kwita Domique Pelicot Se ahubwo ko akwiye gupfira muri gereza.
Domique Pelicot yafashwe ubwo yageragezaga gufotora akenda k’imbere k’umugore mu iduka, polisi iza gusanga amashusho menshi muri mudasobwa ye y’umugore we ari guhohoterwa no gusambanywa n’abagabo banyuranye.
Domique yahamwe n’icyo cyaha ndetse n’abagabo 50 yishyuye ngo basambanye umugore we barafunzwe.
Mu rubanza rwa Pelicot kandi hagaragajwe ko yajyaga aha umugore we imiti ifatwa nk’ibiyobyabwenge bituma uwahohotewe atibuka ko yahohotewe cyangwa ko yafashe ibiyobyabwenge.
Nyuma y’urubanza, Caroline Darian yiyemeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya iyo miti kuko itavugwa kenshi kuko abayinyoye batabasha kwibuka ko bayinyoye.
Darian yizera ko Se yamuhohoteye nubwo nta bimenyetso abifitiye. Mu mashusho yari kuri mudasobwa ya Se harimo n’amafoto ye abiri ariko nta kindi kimenyetso cyerekana ko yaba yaramuhohoteye.
Avuga ko ari ibintu bikigoye mama we, Gisele, kumva ko yafashwe ku ngufu inshuro zirenga 200 n’umugabo we.
Akomeza avuga ko ari umutwaro ukomeye kuba umwana w’umugizi wa nabi n’uwahohotewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!