Twabivuzeho ko uyu mwaka wahiriye ibigo by’ubucuruzi byashoye mu ikoranabuhanga, ariko si byo gusa kuko hari n’abantu ku giti cyabo bahiriwe muri uyu mwaka ugoye.
Natalia Garibotto ni imwe muri bo. Uyu mukobwa w’ikimero yavuze ko atazibagirwa uyu mwaka abandi twita mubi, kuko ari bwo yahawe umugisha n’Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.
Ahagana mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo ku Isi yose hasakaye amakuru y’uko urukuta rwa Papa Francis kuri Instagram (rwitwa Franciscus) rwakunze (like) imwe mu mafoto y’uyu mukobwa w’umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Brésil.
Ibi uyu mukobwa avuga ko ari umugisha udasanzwe, kuko nk’uko bizwi, umuntu Papa akozeho bifatwa ko ahawe umugisha, ku buryo Garibotto avuga ko kuba ifoto ye yarakunzwe na Papa ari umugisha udasanzwe yahawe.
Uyu mugisha unagaragarira mu bimaze kuba kuri uyu mukobwa mu gihe gito Papa amaze akunze ifoto ye. Yatangaje ko kuva mu kwezi gushize, umubare w’abakurikira ibikorwa akora kuri Instagram wiyongereyeho abantu ibihumbi 600, ku buryo amaze kugira abamukurikira barenga miliyoni 2,7.
Usibye abamukurikira biyongereye, uyu mukobwa w’imyaka 27 avuga ko n’amafaranga akura mu bikorwa akorera kuri Instagram yiyongereye cyane, kuko nyuma y’uko ifoto ye ikunzwe na Papa, yabonye abafatanyabikorwa benshi bifuza ko yakorana na bo.
Garibotto (ukoresha Nataagataa kuri Instagram) yavuze ko yakozwe ku mutima n’igikorwa cya Papa, ku buryo ateganya “kuzajya ashyiraho n’amafoto yambaye yikwije kugira ngo ashimishe abantu bose”.
Usibye Garibotto, amakuru yaje kumenyekana ko hari undi mukobwa nawe ushyira hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere gusa aye yakunzwe n’urukuta rwa Papa kuri Instagram. Uwo mukobwa yitwa Morgot Foxx, yatangarije abakunzi be kuri Noheli ko “azajya mu Ijuru kuko ifoto ye yakunzwe na Papa”.
Hagati aho, mu iperereza ryakozwe na Vatican, ryanzuye ko atari Papa ubwe, cyangwa abantu be ba hafi, bakunze aya mafoto, “kuko imbuga nkoranyambaga za Kiliziya zikoreshwa n’abahanga mu by’imbuga nkoranyambaga, ubwo rero byashoboka ko ari umwe mu bakorana n’ibyo bigo wakoze ayo makosa”.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!