00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyanama wa Trump yabwiye Ukraine kuvanayo amaso ku ntara ya Crimea yigaruriwe n’u Burusiya

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 10 November 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Bryan Lanza, Umujyanama wa Perezida, Donald Trump, yavuze ko Ukraine ikwiye kugira intego nyayo mu ntambara iyihuza n’u Burusiya kandi igomba kwakira ko agace ka Crimea u Burusiya bwigaruriye itazagasubizwa.

Ku wa 9 Ugushyingo, Bryan Lanza yabwiye BBC ko ubuyobozi bwa Trump buzashishikariza Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwivanamo ko uduce u Burusiya bwigaruriye tuzagaruka.

Yavuze ko icyo Trump azashyira imbere ari ukureba uburyo intambara u Burusiya na Ukraine birimo yahagarara, aho kwiringira ibidashoboka.

Lanza yavuze ko ibyo Ukraine iri gusaba u Burusiya byo gusubizwa Crimea ataribyo bizageza ibi bihugu ku mahoro arambye.

U Burusiya bwigaruriye Crimea muri 2014. Intambara yatangiye mu 2022 nayo yatumye u Burusiya bwigarurira 20% by’ubundi butaka bwa Ukraine.

Lanza kandi yavuze ko Trump najya ku butegetsi atazakomeza gutanga inkunga ya gisirikare yo gufasha Ukraine mu ntambara.

Bryan Lanza yavuze ko Trump atazafasha Ukraine kugaruza Crimea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .