Nk’uko Aljazeera yabitangaje, Cardinal George w’imyaka 76 y’amavuko muri uku kwezi yerekeje muri Australia avuye i Roma ngo asomerwe ibikubiye muri dosiye ku byaha byo gufata ku ngufu ashinjwa ko yakoze mu myaka irenga 10 ishize ubwo yakoreraga imirimo y’ivugabutumwa muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu Cardinal George yahageze aherekeje n’abapolisi bamurinze ndetse n’abayoboke ba Kiliziya bari baje kumushyigikira no kumva bimwe mu byaha ashinjwa.
Nta bisobanuro birambuye kuri ibyo byaha ashinjwa byatanzwe ariko Poilisi ivuga ko yakiriye ibirego byinshi by’abamushinja gufata abana ku ngufu.
Umwunganizi we mu by’amategeko, Robert Richter, yabwiye urukiko ko nubwo George atagize icyo avuga ku byaha ashinjwa, yiteguye kuzagaragaza ko arengana.
Mu kwezi gushize ubwo yari i Roma, George yavuze ko ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu ari binyoma no gushaka kumusebya .
Cardinal George Pell amaze hafi imyaka ibiri akorwaho iperereza n’Ubugenzacyaha bwa Australia ku byaha ashinjwa byo gufata abana ku ngufu bivugwa ko yakoze mu myaka 10 ishize akorera mu mujyi wa Melbourne.



















TANGA IGITEKEREZO