Ni amagambo yatangaje ku wa 22 Mata 2026. Mu gihe yavugaga ibyo, i Kiev, Zelensky yasabye ko ibiganiro by’amahoro by’impande eshatu ni ukuvuga Ukraine, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubukurwa.
Ni ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine byari byaratangiye ariko bikadindira ahanini bitewe n’uko Amerika iri gushyira imbaraga ku ntambara iri kuyihuza na Iran.
Peskov yavuze ko Putin yakwemera guhura na Zelensky ariko ko hari ibisabwa. Yavuze ko icy’ingenzi ari uko haba hari impamvu yo guhura, kandi ibiganiro byabo bikaba bifite icyo bigamije, ku buryo byatanga umusaruro; kuko ngo bigomba kuba bigamije kurangiza amasezerano.
Kremlin ivuga ko inama ya Putin na Zelensky yabera i Moscow, igashyira iherezo ku biganiro bimaze igihe.
Zelensky yagiye ashimangira inshuro nyinshi ko atemera ko ibiganiro by’amahoro byabera i Moscow.
Ku wa 22 Mata yavuze ko yiteguye uburyo bwose bw’ibiganiro, kandi ko bahurira mu gihugu icyo aricyo cyose usibye mu Burusiya no muri Belarus.
Bivugwa kandi ko Putin we yanze ko we na Zelensky bazahurira mu kindi gihugu.
Trump yigeze kuvuga ko Putin yanga guhura na Zelensky kuko atamukunda.
Putin na Zelensky baheruka guhura imbonankubone mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!