Ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru New York Times mu ijoro ryo ku wa Mbere.
Iyo nkuru ivuga ko Trump yatangaje ayo makuru mu birori by’iminsi mikuru byabereye muri White House.
Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Trump Jr. na Bettina Anderson bamaze umwaka umwe bakundana. Bivugwa kandi ko mu kwezi gushize bombi bagiriye urugendo mu mujyi wa Udaipur mu Buhinde, aho bitabiriye ibirori by’ubukwe.
Ni ku nshuro ya gatatu Donald Trump Jr. agiye gufata icyemezo cyo kurushinga. Mbere yari yarashakanye na Vanessa, wahoze ari umunyamideli n’umukinnyi wa filime, bamaze imyaka 12 babana bafitanye abana batanu. Vanessa yatse gatanya mu 2018.
Nyuma y’aho, Trump Jr. yaje kwambikwa impeta na Kimberly Guilfoyle, umunyamakuru w’ibiganiro kuri televiziyo muri Amerika, ariko ntibabana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!