00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Faustin Twagiramungu yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 April 2022 saa 09:26
Yasuwe :

Rodolphe Shimwe Twagiramungu, umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, yitabye Imana amarabira mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

Amakuru avuga ko uyu muhungu wa Twagiramungu yari yajyanye na bagenzi be kubyina. Kugeza ubu abaganga baracyashakisha icyamwishe.

Rodolphe Shimwe Twagiramungu yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko, akaba yari umuririmbyi ukizamuka. Mu ndirimbo yakoze harimo iyamenyekanye cyane yise ’Mama’.

Se umubyara Twagiramungu Faustin kuri ubu uba mu gihugu cy’u Bubiligi, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu 1945. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 kugeza mu 1995.

Muri 2003 ari mu biyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora ya mbere yakurikiye inzibacyuho yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rodolphe Shimwe Twagiramungu yitabye Imana ku cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages