00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Visi Perezida wa Amerika azagenderera u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2015 saa 11:59
Yasuwe :

Nyuma y’uruzinduko bazagirira mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Asia, aherekejwe na Catherine Russell, Ambasaderi uhagarariye abagore ku rwego rw’Isi, Dr. Jill Biden, Umugore wa Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bazasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Uruzinduko rw’abo bagore bombi rugamije kureba ibibazo abagore bagihura na byo mu iterambere mu bukungu, no mu kubongerera ubushobozi, ndetse no mu burezi bw’abana b’abakobwa.

Dr. Jill Biden na Amb. Russell bazahera uruzinduko rwabo muri Korea, bajye muri Vietnam na Laos kuva kuwa 16 kugeza kuwa 22 Nyakanga. Bazahita bakomereza muri Kenya, aho bazanitabira inama mpuzamahanga ku kwihangira imirimo (Global Entrepreneurship Summit), aho hazaba hari umunsi umwe uzibanda ku kwihangira imirimo kw’abagore.

Muri Kenya, Amb.Russell azahura nab a rwiyemezamirimo b’abagore, abashoramari n’abagize imiryango itari iya Leta, baganire ku buryo bwo kongerera ubushobozi abagore, hanagaragazwe imbogamizi zabo mu gutangira no guteza imbere imishinga y’Ubushabitsi (Business).

Amb.Russell azasoreza uruzinduko rwe mu Rwanda ku matariki ya 26 na 27 Nyakanga, aho azasura ihuriro ryiswe “WiSci Girls Steam Camp Rwanda 2015”, rizaba rihuje abakobwa 120 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika, hagamijwe gukangurira abari n’abategarugori gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n’ubumenyi (Science).

Iryo huriro riterwa inkunga n’ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ububanyi n’amahanga, rizamara ibyumweru bitatu, rikaba ari igice kimwe mu bigize gahunda “Let Girls Learn initiative” ya Michelle Obama, Madamu wa Perezida wa USA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages