Ri Sol Ju yaherukaga kugaragara mu ruhame muri Mutarama 2020 nabwo mu birori byo kwizihiza umwaka mushya .
Kuva icyo gihe yari atarongera kugaragara mu ruhame ,byanatumye hatangira kwibazwa byinshi. Kimwe mu byatangajwe ko cyaba kiri inyuma yabyo ni uko yiteguraga kubyara akaba yaragombaga kwita ku buzima bwe .
Gusa hari ibindi byavugwaga ko umubano hagati yabo bombi utifashe neza. Abashinzwe urwego rw’ubutasi muri Koreya y’Amajyepfo kuwa Kabiri bavuze ko Ri yakumiriwe mu bikorwa byo mu ruhame mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Kugeza ubu muri Koreya y’Amajyaruguru ntabwo haragaragara umurwayi wa COVID-19 ariko urwego rushinzwe ubutasi muri Koreya y’Epfo ruvuga ko kuba Koreya y’Amajyarugu ifitanye umubano n’u Bushinwa nka hamwe hagaragaye bwa mbere COVID-19, bitakwizerwa ko nta murwayi uhari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!