Jill yavuze ko kuba atekereza ko umunsi uwo ari wo wose ashobora kubura umugabo we ari ibintu bimutera ubwoba, ariko ko yihatira kwibanda ku gihe bakiri kumwe.
Mu kiganiro yagiranye na The Jamie Kern Lima Show, Jill Biden yavuze ko atatekereza ubuzima bwe adafite Joe Biden.
Ati “Birumvikana ko ntinya. Ndavuga nti, mbere na mbere, arandusha imyaka hafi 10, kandi iyo umuntu afite uburwayi nk’ubu... ntushobora kubyirengagiza.”
Yakomeje avuga ko kwemera ko ubuzima bufite iherezo ari igice cy’urugendo umuntu wese agomba kunyuramo.
Ati “Ni nk’uko udashobora kwiyumvisha ubuzima udafite uwo mwashakanye. Ariko uzi ko umunsi umwe azapfa; nk’uko nanjye nzi ko nzapfa. Bimwe muri byo ugomba kubyemera.”
Jill yavuze ko Joe Biden yakomeje gukomera no kwihangana mu gihe ahanganye n’uburwayi, akomeza gutera imbaraga umuryango we.
Yavuze kandi ko we n’umugabo we bahisemo gukoresha neza igihe bafite, aho kwibanda ku bitekerezo bibi. Yongeyeho ko Joe Biden akomeje gukora neza, nubwo ikibazo cya kanseri yakwirakwiriye mu magufwa cyatumye ibintu birushaho kuba bibi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!