Uyu mugore wafashwe afite imbunda, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Amerika. Amazina ye ntiyigeze atangazwa, ndetse uyu munsi byitezwe ko agezwa imbere y’urukiko.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo iyi baruwa yabonywemo uburozi ubwo yagenzurwaga kugira ngo yemererwe kwinjira muri White House nk’ubutumwa bugenewe umukuru w’igihugu.
Nyuma y’igenzura nibwo byaje kwemezwa ko iyi baruwa irimo uburozi bw’imbuto z’icyatsi cyitwa ricin, kizwi nk’ikibonobono mu Kinyarwanda.
Uburozi bw’ikibonobono bwangiza umuntu uburiye ku buryo aruka, akavira imbere ndetse ingingo ze zimwe ntizikore neza. Nta muti uzwi ushobora kuvura ubu burozi. Umuntu uriye ubu burozi ashobora gupfa nibura mu gihe cy’amasaha 36 na 72 mu gihe atitaweho n’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!