Hashize iminsi hanze hagiye amakuru avuga ko, Douglas Emhoff, yaciye inyuma umugore we wa mbere, Kerstin Emhoff, hamwe n’umukozi wabo wo mu rugo witaga ku bana ndetse ngo aza kumutera inda.
Ayo makuru amaze igihe atangazwa n’ibinyamakuru birimo Daily Mail yavuze ko yakoze iperereza kuri ayo makuru, birangira inshuti ya hafi y’uwo mukozi wo mu rugo, yemeje ko koko byabaye.
Nubwo benshi batemeye aya makuru, byaje kugaragara ko ibihuha bishobora kuba bifite ishingiro aho Douglas ubwe yagarutse kuri byo mu itangazo yatanze mu buryo bwihariye ku kinyamakuru cya CNN nyuma y’amasaha make Daily Mail isohoye inkuru yayo.
Yagize ati, "mu gihe cy’ugushyingirwa kwanjye kwa mbere, Kerstin nanjye twahuye n’ibibazo bitoroshye kubera imyitwarire yanjye. Narabyemeye kandi mu myaka yakurikiyeho twabanye nk’umuryango turabikemura ndetse turushaho gukomera."
Nubwo Douglas Emhoff atabyemeye, ntiyigeze anavuga ko aya makuru ari ikinyoma.
CNN yavuze ko yabajije umuvugizi wa Kamala Harris niba bahakana ibivugwa mu nkuru y’ikinyamakuru Daily Mail, umuvugizi wa Harris yanga kugira icyo abivugaho.
Ubu Douglas abana na Kamala Hariss bahuye mu mwaka wa 2013 nyuma y’imyaka itanu Douglas atandukanye na Kerstin.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!