Gen Valery Gerasimov niwe mugaba mushya w’ingabo ziri mu cyo u Burusiya bwise ‘ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare’ muri Ukraine, avuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.
Gen Gerasimov yasimbuye Sergei Surovikin umaze iminsi ayobora ibitero byibasiye byinshi mu bikorwa remezo bya Ukraine.
Uyu mugabo asimbujwe nyuma y’iminsi u Burusiya butakaza tumwe mu duce bwari bwarigaruriye muri Ukraine, nubwo bwakomezaga kuvuga ko buri gutsinda.
Surokovikin yagizwe uwungirije Gerasimov muri ibi bikorwa byo guhangana na Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!