Izi mpinduka zitegujwe nyuma y’uko Ukraine ikuye abasirikare bayo mu mujyi wa Avdiivka ufatwa nk’uw’ingenzi mu Burasirazuba bwa Ukraine wagoswe n’abasirikare b’u Burusiya.
Ni mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyo gusubira inyuma kw’ingabo ze, cyafashwe mu rwego rwo kurokora ubuzima.
Uyu Mugaba Mukuru yavuze ko nyuma y’iminsi itatu yamaze akorera muri ako gace ka Avdiivka, yamenye impamvu imitwe imwe y’ingabo yashoboye guhagarika ibitero by’u Burusiya, mu gihe indi mitwe yatsinzwe.
Col Gen Oleksandr yavuze ko azahindura abayobozi kuko basigaye bakora amakosa ashyira mu kaga ubuzima bw’abasirikare bayoboye.
Ati “Rimwe na rimwe iyo komanda atagenzuye uko ibintu bimeze, kandi ibikorwa n’amabwiriza atanga biri gushira ubuzima bw’abo ayoboye mu kaga, mba ntegetswe gufata ibyemezo kuri abo bakozi.”
Yavuze ko kandi ibyo bizajyana no kohereza amatsinda y’impuguke n’inanaribonye mu by’urugamba bakajya gufasha abashinzwe guha abasirikare amabwiriza mu rwego rwo guhangana n’ugutsindwa cyane kwa Ukraine muri iyi minsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!