Yabivuze yihimura ku magambo Trump aherutse kumuvugaho, aho yagaragaje ko Illhan atari Umunyamerika wuzuye, yakabaye asubira mu gihugu yaturutsemo cya Somalia.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump yagiriye muri Leta ya Minnesota ari nayo Ilhan ahagarariye mu Nteko, yagize ati “Nitwe tuzatsinda muri iyi Leta kubera uriya mugore. Urashaka kutubwiriza uko tuyobora igihugu cyacu, wowe aho ukomoka wahakoze iki? Igihugu cyawe kimeze gute?”
Ilhan mu gusubiza, yabwiye Trump ko ari Umunyamerika wemewe n’amategeko, bityo adakwiriye kumufata nk’umunyamahanga.
Yavuze ko adakwiriye kumubaza ibyo yakoze muri Somalia aho avuka kuko yahavuye afite imyaka umunani, ahubwo ko na we (Trump) ayoboye igihugu nk’umwana w’imyaka umunani.
Ati “Icya mbere iki gihugu ni icyanjye, ndi umudepite mu nteko yakweguje. Icya kabiri, nahunze intambara ubwo nari mfite imyaka umunani. Umwana w’imyaka umunani ntabwo ayobora igihugu nubwo wowe ukiyobora nkawe.”
Ilhan Omar yavukiye muri Somalia ariko umuryango we waje guhunga intambara mu myaka ya 1990. Mu mwaka wa 2016, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Minnesota, imwe muri Leta zifite kinini zivuze mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!