Hashize iminsi ubuyobozi bwa Twitter budacana uwaka na Elon Musk ndetse bufashe icyemezo cyo kumujyana mu nkiko.
Ni nyuma y’uko yisubiyeho agatangaza ko atakiguze Twitter yagombaga gutangaho agera kuri miliyari 44 z’Amadolari.
Twitter ivuga ko kwisubiraho kwa Musk byayiteje igihombo kuko nyuma yo kubitangaza agaciro k’umugabane umwe w’iki kigo kamanutse ku kigero cya 22%.
Uyu mwanzuro w’umucamanza wafashwe nk’intsinzi ya mbere Twitter ibonye muri uru rubanza kuko ariyo yari yifuje ko uru rubanza rushyirwa muri Kanama.
Uyu mucamanza yatesheje agaciro ubusabe bw’abunganira Elon Musk bwo kwimurira urubanza muri Gashyantare 2023, avuga ko bashidikanyije ku bushobozi bw’uru rukiko bwo kuburanisha imanza zo kugura no kwihuza kw’ibigo by’ubucuruzi bikomeye ndetse ko gukomeza gutinza urubanza kwe bigira ingaruka kuri Twitter.
Ni mu gihe abunganira Elon Musk bo bavugaga ko igihe basabye kitarengereye ko ahubwo gifite ishingiro kuko hari ubucukumbuzi bagikeneye gukora kuri za konti za baringa z’abakoresha Twitter.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!