00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Umubazi wa Bosnia’ wishe Abayisilamu 8000 yapfuye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2026 saa 04:48
Yasuwe :

Gen Ratko Mladić wahoze ari umuyobozi w’ingabo z’Aba-Serbe bo muri Bosnia akagira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abayisilamu bo muri Srebrenica, yapfuye afite imyaka 84.

Mladić wataziriwe izina ‘Umubazi wa Bosnia’ yapfiriye mu bitaro by’Umuryango w’Abibumbye biri i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe muri Srebrenica.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY), rwamuhamije uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Mujyi wa Srebrenica mu 1995, aho abasirikare yari ayoboye bishe abagabo n’abahungu b’Abayisilamu bagera ku 8000.

Mu 2017, ICTY yamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urukiko rwavuze ko ibikorwa bye byagize uruhare mu bwicanyi bukomeye bwabaye mu ntambara yo muri Bosnia.

Uko ubwicanyi bwa Srebrenica bwabaye

Mu Nyakanga 1995, ingabo zari ziyobowe na Mladić zinjiye muri Srebrenica, umujyi wari wagenwe nk’ahantu harinzwe n’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Nyuma yo kuhafata, abasirikare be batandukanyije abagabo n’abahungu b’Abayisilamu n’imiryango yabo, babajyana ahantu hatandukanye maze babica mu bihe bitandukanye.

Imirambo y’abishwe yashyizwe mu byobo rusange, nyuma iza kwimurwa kugira ngo hahishwe ibimenyetso by’ubwicanyi bwari bwakozwe. Abagore n’abakobwa na bagiye batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri ibyo bihe.

Ubwicanyi bwa Srebrenica bufatwa nk’ubukomeye kurusha ubundi bwakorewe ku mugabane w’u Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, ndetse ni bwo bwonyine bwemejwe n’inkiko mpuzamahanga nka Jenoside yabaye mu ntambara za Yugoslavia.

Urugendo rwo kumushakisha no kumuburanisha

Nyuma y’intambara ya Bosnia yabaye hagati ya 1992 na 1995, Mladić yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga. Yamaze imyaka irenga 15 yihishe mbere yo gufatirwa muri Serbia mu 2011.

Nyuma yo gufatwa, yajyanywe muri ICTY i La Haye, aho urubanza rwe rwatangiye mu 2012. Ubushinjacyaha bwamushinjaga kuba umwe mu bantu bakomeye bagize uruhare mu kugota Sarajevo mu gihe cy’amezi 43 no mu bitero byagabwe ku mijyi myinshi muri Bosnia, bica benshi.

Mu 2017, urukiko rwamuhamije ibyaha 10 muri 11 yashinjwaga, rumukatira igifungo cya burundu. Uyu mwanzuro waje gushimangirwa n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarire y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) mu 2021.

Mu mwaka ushize, abunganizi ba Mladić bari basabye ko yarekurwa kubera impamvu z’ubuzima, bavuga ko yari afite ibibazo bikomeye by’uburwayi budashobora gukira ariko IRMCT yarabyanze.

Gen Ratko Mladić yayoboye ingabo zishe Abayisilamu 8000 muri Srebrenica
Gen Ratko Mladić yapfiriye mu bitaro bya gereza ya Loni i La Haye mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages