Iyi mibare y’abamaze kwitaba Imana ni iyabazwe ku bantu bizwi neza ko bishwe na Coronavirus, ariko ubusanzwe bikekwa ko hafi 20% by’abishwe na Coronavirus batabarwa kuko hari abadapfira kwa muganga n’izindi mpamvu.
Hari kandi ibihugu nka Equateur, Peru n’u Burusiya, aho bikekwa ko umubare w’abapfuye bishwe na Coronavirus uri ku kigero cya 300% na 500% by’abatangajwe ko bishwe n’iki cyorezo, ibi kandi ngo ni ko bimeze mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere aho usanga gupima abarwayi bitoroshye, ku buryo hari n’abicwa n’iki cyorezo ariko ntibamenyekane.
Amerika ni yo iri imbere mu kugira umubare munini w’abishwe na Coronavirus, barenga ibihumbi 389, igakurikirwa na Brésil ifite ibihumbi 207, u Buhinde bukagira ibihumbi 152 mu gihe Mexique imaze gupfusha abarenga ibihumbi 138.
Muri miliyoni ebyiri zimaze gupfa mu gihe cy’amezi 12, imwe yapfuye mu mezi umunani ya mbere mu gihe indi imaze gupfa mu mezi ane ashize yonyine, bivuze ko abicwa na Coronavirus bakomeje kwiyongera uko iminsi ishira, ahanini bitewe n’uko cyageze henshi hashoboka mu gihe n’ingamba zo kucyirinda zagiye zigabanuka mu bihugu byinshi.
Mu cyumweru gishize, ibihugu birimo Amerika, u Budage, Israel, u Buyapani ndetse na Indonesie byagize umubare munini w’abantu bishwe na Coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira, kandi ibyo bihugu hafi ya byose byatangiye gutanga inkingo za Coronavirus, ibica amarenga ko iki cyorezo ntaho cyenda gujya mu bihe bya vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!