00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yirukanye umuyobozi ukomeye mu gisirikare azira kudahagarika ibitero by’u Burusiya

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 14 December 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine bwirukanye umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa byazo mu karere ka Donetsk mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, aho ingabo za Ukraine zugarijwe n’iz’u Burusiya, mu bice byegereye icyambu cy’ubwikorezi cyo muri ako karere.

Umuyobozi mu ngabo yemereye ikinyamakuru Financial Times kuri uyu wa Gatanu ko Oleksandr Lutsenko yakuwe ku mwanya we nk’umuyobozi w’umutwe ushinzwe ibikorwa byo mu karere ka Donetsk.

Ingabo za Ukraine, zari ziyobowe na Lutsenko, zananiwe guhagarika igitero cy’u Burusiya cyageze ku buso bungana hafi na kimwe cya kabiri cy’Umujyi wa Londres mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Uwo muyobozi yavuze ko Lutsenko azahabwa undi mwanya mu ngabo z’igihugu. Yahise asimburwa na Brigadier General Oleksandr Tarnavskyi.

Ingabo za Ukraine zugarijwe n'iz'u Burusiya, mu bice byegereye icyambu cy'ubwikorezi cyo muri Donetsk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .