00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarashe uruganda rw’u Burusiya rukora ibikoresho bya gisirikare

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 11 March 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zagabye igitero bikomeye ku ruganda rwa gisirikare rwo mu Burusiya.

Ukraine yifashishije missile za British Storm Shadow mu kurasa ku ruganda rwa Kremniy El ruherereye mu Ntara ya Bryansk.

Zelenskyy ati “Uruganda rwakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’ibyifashishwa mu gukora missile z’u Burusiya. Ni missile zifashishwa mu kurasa ku mijyi yacu, ku midugudu yacu ku baturage bacu.”

Guverinoma y’u Burusiya yavuze ko abantu batandatu bahitanywe n’icyo gitero, abandi 42 barakomereka.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibi bitero bitari gushoboka iyo bidashyirwamo imbaraga n’abahanga b’Abongereza.

Dmitry Peskov ati “Mu rwego rwo gukomeza gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukorwa n’ubutegetsi bwa Kyiv, u Burusiya bwahisemo kugaba ibitero bidasanzwe.”

Intambara iri kuba mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyira imbaraga mu kuyihagarika.

Mu byo Ukraine isabwa harimo kuzibukira ibice byahoze ari ibyayo birimo n’Intara ya Donbas igizwe n’ibice bya Donetsk na Luhansk. U Burusiya bugenzura hafi 80% byayo Ukraine ikavuga ko ibyo itabyemera.

Ukraine yarashe uruganda rw’u Burusiya rukora ibikoresho bya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages