00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarashe mu mujyi Putin avukamo: Intambara yongeye gufata indi sura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 03:17
Yasuwe :

U Burusiya bwabyukiye mu bitero bikomeye by’indege zitagira abapilote, byibasiye Umujyi wa St Petersburg, umujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu ndetse ukaba n’aho Perezida Vladimir Putin yavukiye.

Ibi bitero byabaye mu gihe muri uwo mujyi hatangiraga inama ikomeye y’ubukungu izwi nka St Petersburg International Economic Forum, ikunze kwitwa “Russian Davos” kubera ko iba igamije guhuza abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa b’u Burusiya.

Amashusho n’amafoto yagaragaje umwotsi mwinshi uzamuka mu kirere cya St Petersburg, nyuma y’uko Ukraine ivuze ko yagabye ibitero ku bikorwaremezo by’ingenzi by’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zatanze “ibihano” zikarasa ku bikorwa by’ingenzi biri ku butaka bw’u Burusiya.

Muri ibyo byibasiwe harimo ikigo cya peteroli cya St Petersburg, kiri ku ntera igera ku bilometero 1.100 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Zelenskyy yavuze ko ibyo bitero byatanze “umusaruro mwiza”, ashimira ingabo za Ukraine ku byo yise “ukuri no guhamya intego”.

Iki gitero gifite uburemere kuko cyerekana ubushobozi bwa Ukraine bwo kugaba ibitero bya kure cyane imbere mu Burusiya, aho ubutegetsi bwa Moscow bwari busanzwe bufata nk’ahantu harinzwe cyane.

Umwotsi mwinshi wagaragaye mu Mujyi wa St. Petersburg

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwagabweho igitero

Ukraine yavuze ko yarashe ubwato bw’intambara bw’u Burusiya ku birindiro bya gisirikare byo mu mazi bya Kronstadt hafi ya St Petersburg.

Ingabo za Ukraine zavuze ko ubwato bwagabweho igitero bushobora kuba ari Boikiy, ubwato bwo bukoreshwa mu kurwanya ubundi bwato, indege no kugaba ibitero ku nkombe.

Ukraine yavuze ko icyo gitero cyateje inkongi nini kuri ubwo bwato, nubwo ingano y’ibyangiritse yari itaramenyekana neza.

U Burusiya buvuga ko bwahanuye drones 754

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu masaha 24 yahanuye indege zitagira abapilote 754 za Ukraine. Muri zo harimo izahanuwe mu karere ka Leningrad, aho St Petersburg iherereye.

Nubwo Moscow ivuga ko yahanuye umubare munini w’izo drones, ibyabaye i St Petersburg na Kronstadt byerekana ko zimwe muri zo zashoboye kugera ku ntego zikomeye.

Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko ibisubizo by’u Burusiya bizakomeza, ko bizakorwa mu buryo buhoraho kandi bugamije gusubiza ibyo Ukraine yakoze.

Ibi bishobora gusobanura ko mu minsi iri imbere hashobora kubaho ibindi bitero bikomeye ku mijyi ya Ukraine, nk’uko byagiye bigenda muri iyi ntambara.

U Burusiya bwavuze ko bumaze guhanura drones zirenga 700 za Ukraine

Abasivili bakomeje kugwa mu bitero bya drones

Mu gihe Ukraine iri kugaba ibitero imbere mu Burusiya, u Burusiya na bwo bukomeje kugaba ibitero ku bice bitandukanye bya Ukraine.

Mu karere ka Sumy, igitero cya drones cyahitanye umugabo w’imyaka 72, abandi bantu 18 barakomereka, barimo abana bane n’umwana w’amezi atanu.

Mu mujyi wa Kherson, bivugwa ko umugore w’imyaka 86 yishwe n’igitero cya drone cyagabwe ku nyubako ndende, abandi baturage barakomereka.

Mu gace ka Donetsk kagenzurwa n’u Burusiya, abayobozi bashyizweho n’u Burusiya, batangaje ko abantu barindwi bishwe nyuma y’uko drone ikubise bisi yari itwaye abagenzi.

Bavuze ko abandi 11 bakomerekeye muri icyo gitero.

Donetsk ni kamwe mu duce tumaze kwigarurirwa n'u Burusiya. Ubu bufite ubutaka bungana na 20% bwari ubwa Ukraine

Indege ya NATO yagaragaye hafi ya Kaliningrad

Indege ya NATO ikora ubutasi yagaragaye izenguruka hafi ya Kaliningrad, agace k’u Burusiya kari hagati ya Pologne na Lithuania.

Kaliningrad ni agace k’ingenzi cyane mu bya gisirikare, kuko gafasha u Burusiya kugira aho buhera bugera ku nyanja, kandi kari hagati y’ibihugu bigize NATO.

Kaliningrad ni agace kagaragayemo indege ya NATO yari mu bikorwa by'ubutasi

Intambara ikomeje gukoma mu nkokora ubukungu bwa Ukraine

Ikigo cya gari ya moshi cya Ukraine, Ukrzaliznytsia, cyatangaje ko gikeneye kuzamura ibiciro byo gutwara imizigo ku kigero cya nibura 45%, kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo byatewe n’intambara.

Iki kigo kivuga ko ibitero by’u Burusiya byangije ibikorwa remezo byacyo, kandi ko amafaranga akoreshwa mu mutekano no gusana ibyangiritse yiyongereye cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages