Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko missiles zo mu bwoko bwa Flamingo zateye kuri icyo kigo gikora rocquettes giherereye ku bilometero hafi 900 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Yavuze ko ibi biri mu bikorwa bya Kyiv byo gushyira igitutu kuri Moscow kugira ngo intambara imaze imyaka irenga ine ihagarare, binyuze mu kwibasira ibikorwaremezo biri imbere mu Burusiya.
Zelensky yagize ati “Ni ngombwa ko ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukomeza intambara bugabanywa. Amahoro arakenewe, kandi ibi bigomba kugaragarira mu Burusiya binyuze mu kwangiza ibikorwaremezo runaka.”
Yongeyeho ko ikibuga cy’indege cyarashweho cyari kibitse indege zikoreshwa mu kugaba ibitero kuri Ukraine.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Ukraine bwatangaje ko ibitero byageze ku ntego ku kibuga cy’indege cyo mu karere ka Nizhny Novgorod no ku kigo cya Progress gikora rocquettes n’ibijyanye n’isanzure, giherereye mu karere ka Samara. Bwongeyeho ko ibyo bitero byateje inkongi z’umuriro muri ibyo bice byombi.
Ukraine yavuze ko uruganda rwa Samara rukora rocquettes zikoreshwa mu kohereza ibyogajuru bya Rassvet, umuyoboro wa internet u Burusiya buri guteza imbere nk’uburyo busimbura Starlink ya SpaceX.
Starlink ikoreshwa muri Ukraine ariko ntikoreshwa mu Burusiya, kandi yahaye Kyiv amahirwe akomeye mu bikorwa bya drones no mu itumanaho rikoreshwa ku rugamba.
Abayobozi ba Nizhny Novgorod ntibemeje igitero ku kibuga cy’indege. Muri Samara, abayobozi baho bavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zasubije “igitero kinini cya missiles.”
Guverineri wa Samara yari yavuze ko missile yibasiye inganda zitavuzwe amazina. Nyuma y’amasaha arindwi, yavuze ko serivisi z’ubutabazi zari zigisuzuma iby’iki gitero.
Ikigo cya Progress cyagize uruhare rukomeye muri gahunda z’Abasoviyeti zijyanye nn’iby’isanzure n’iz’u Burusiya.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu masaha 24 ashize drones, missiles n’imbunda zayo byarashe bigo by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli, ingufu n’ibindi bikorwaremezo bya Ukraine, hamwe n’ahateranyirizwa drones zirasa mu ntera ndende n’ubwato butwarwa na drones.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!