U Burusiya bwatangaje ko igisasu cyabwo cyishe abasirikare basaga 600 ba Ukraine mu Mujyi wa Kramatorsk, cyatewe kigamije kwihimura ku cyo Ukraine yateye mu ntangiriro z’uyu mwaka, kigahitana abasirikare benshi b’u Burusiya.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Ukraine, Serhiy Cherevaty, yabihakanye avuga ko ari icengezamatwara ry’u Burusiya rivuga ibinyoma.
U Burusiya bwo buvuga ko inyubako igisasu cyateweho zari zicumbikiye abasirikare ba Ukraine basaga 1300, bityo ko abasaga 600 bahaguye.
Ntabwo icyo gihugu cyatanze ishingiro ry’iyo mibare y’abapfuye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Mutarama 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!