Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko iki gice cyarashwe ari ingenzi cyane kuko gitanga amafaranga akoreshwa mu ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.
Guverineri wa St Petersburg, Aleksandr Beglov, yemeje ko umujyi wagabweho igitero gikomeye cya drones, nubwo nta bantu bapfuye cyangwa bakomeretse.
Ukraine yavuze ko hafi 43% by’ubushobozi bwo gutunganya peteroli mu Burusiya bwangiritse kubera ibi bitero. Iki gihugu kivuga ko ibi bikorwa bigamije kugabanya ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukomeza intambara, kuko gishingira cyane ku bicuruzwa bya peteroli na gaze.
Ibitero byabaye mu ntera ya kilometero 850 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Amashusho yashyizwe hanze yerekanye umwotsi mwinshi wirabura uva aho igitero cyagabwe. Ukraine ivuga ko ibyo bitero byibasiye ibikorwaremezo byinjiriza amafaranga u Burusiya.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwahanuye drones zirenga 70 muri ako gace, kandi bwemeza ko ibitero bya Ukraine bigamije kuyobya uburari abaturage n’abaterankunga bayo. Perezida Putin kandi yavuze ko hari ikibazo cy’ibura rya lisansi, ndetse ashyiraho amategeko agamije kongera ububiko bwayo imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!