00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yagabye igitero gikomeye muri St Petersburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2026 saa 06:29
Yasuwe :

Ukraine yatangaje ko yagabye igitero gikomeye cya drones ku ahabikwa ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, umujyi wa kabiri munini mu Burusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko iki gice cyarashwe ari ingenzi cyane kuko gitanga amafaranga akoreshwa mu ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.

Guverineri wa St Petersburg, Aleksandr Beglov, yemeje ko umujyi wagabweho igitero gikomeye cya drones, nubwo nta bantu bapfuye cyangwa bakomeretse.

Ukraine yavuze ko hafi 43% by’ubushobozi bwo gutunganya peteroli mu Burusiya bwangiritse kubera ibi bitero. Iki gihugu kivuga ko ibi bikorwa bigamije kugabanya ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukomeza intambara, kuko gishingira cyane ku bicuruzwa bya peteroli na gaze.

Ibitero byabaye mu ntera ya kilometero 850 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Amashusho yashyizwe hanze yerekanye umwotsi mwinshi wirabura uva aho igitero cyagabwe. Ukraine ivuga ko ibyo bitero byibasiye ibikorwaremezo byinjiriza amafaranga u Burusiya.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwahanuye drones zirenga 70 muri ako gace, kandi bwemeza ko ibitero bya Ukraine bigamije kuyobya uburari abaturage n’abaterankunga bayo. Perezida Putin kandi yavuze ko hari ikibazo cy’ibura rya lisansi, ndetse ashyiraho amategeko agamije kongera ububiko bwayo imbere mu gihugu.

Ukraine yagabye ibitero ku bubiko bw'ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages