Ku wa 16 Kanama 2026, indege zitagira abapilote zirenga 600 ni zo zarashe mu Burusiya.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin yavuze ko ibyo bitero by’indege zitagira abapilote byatangiye mu ijoro ryo ku wa 15 Kanama 2026, birangira mu rukerera rwo ku wa 16 Kanama.
Ati “Ukraine yagabye ibitero by’indege zitagira abapilote zirenga 600 byatangiye mu ijoro ryo ku munsi w’ejo birangira mu ma Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice za mu gitondo ndetse 201 muri zo zarashwe zitaragera ku butaka bwacu.”
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 15 Kanama 2026, Ukraine yari yatangaje ko ibitero byayo byangije ikibuga cya gisirikare cy’indege cyo mu Burusiya ndetse n’ikigo Kyiv ivuga ko gifitanye isano n’umushinga w’u Burusiya wa internet yifashisha ibyogajuru, ujya kumera nka Starlink.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko missiles zo mu bwoko bwa Flamingo zateye kuri icyo kigo giherereye ku bilometero hafi 900 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Icyakora yavuze ko na bo batewe bikomeye, ko nzego z’ubutabazi zikomeje gukorera ahibasiwe n’ibitero by’u Burusiya byagabwe muri iki gitondo cyo kucyumweru no mu ijoro ryakeye. Yavuze ko i Kyiv, inkongi zazimijwe vuba, ubu hakaba hakomeje ibikorwa by’ubutabazi.
Ati “Mu Mujyi wa Kyiv no mu nkengero zawo, u Burusiya bwakomerekeje abantu batandatu. Kremenchuk na Kryvyi Rih na ho hagabweho ibitero hakoreshejwe misile. Ahantu hose u Burusiya bushobora kugera bukoresheje misile zabwo zikomeye, bwibasira ibikorwaremezo by’abasivili. I Kryvyi Rih, abantu babiri barishwe, abandi 14 barakomereka. Muri Sumy, umuntu umwe yarishwe. Nihanganishije imiryango yabo n’abo bakundaga.”
Muri iki cyumweru cyonyine, uturere 13 twagabweho ibitero. Umwanzi yakoresheje indege zitagira abapilote zirenga 1550, ibisasu byo mu kirere bigera hafi ku 1560, ndetse na misile 62 zarashwe ku mijyi n’aho abaturage batuye, nyinshi muri zo zikaba zari misile z’ubwoko butandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!