Dmitruk yabigarutseho ku wa 21 Werurwe 2025, mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko abashinzwe iperereza bamushimutiye ku cyambu cy’inyanja y’umukara mu Mujyi wa Odessa mu 2022.
Ati “Narakubiswe cyane, nkorerwa ihohoterwa ndetse nari ngiye no kwicwa biturutse ku mategeko yari yatanzwe na Perezida Zelensky ubwe.”
Yakomeje avuga ko Leta yashatse kumwica kubera ibikorwa bye bya politiki.
Dmitruk yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yo muri Ukraine mu 2019 aturutse mu ishyaka rya Zelensky ryagiye ku butegetsi mu 2019. Nyuma yaje kwirukanwa muri iri shyaka nyuma y’imyaka ibiri, gusa yakomeje kuba umudepite wigenga.
Yaje kuza guhunga igihugu muri Kamena 2024, aho yavuze ko Leta y’iki gihugu yagerageje kumwica.
Ubwo yahungaga igihugu, Ibiro by’Ubushinjacyaha muri Ukraine byahise bishyira ku rutonde rw’abantu bahigwa n’iki gihugu aho bamushinjaga ko yarwanyije umupolisi akagerageza no kumwiba imbunda ye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!