Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku uyu wa 25 Werurwe 2025, nyuma y’amatangazo yasohowe n’ibiro bya perezida wa Amerika, White House, yavugaga ku byo ibihugu byombi byasabye kugira ngo amasezerano y’agahenge agerweho.
Itangazo rya Amerika rivuga ko yemeranyije na Ukraine ko bareka intambara irwanirwa mu Nyanja y’Umukara, bakareka no gukoresha ubwato bw’ubucuruzi mu bikorwa by’intambara.
Zelensky akomeza avuga ko Amerika yabemereye kubafasha kugera ku masezerano yo guhererekanya imfungwa z’intambara, gusa ayishinja kwemerera u Burusiya kongera gukora ubucuruzi buciye muri Ukraine itabibamenyesheje.
Yagize ati “Ntabwo twigeze twemera ko ibi bijya muri aya masezerano. Twizera ko ibyo ari guca intege uruhande rwacu ndetse no koroshya ibihano”
Zelensky yagaragaje impungenge kuri aya masezerano kuko nta bihano byavuzwemo ku muntu utazayubahiriza.
Si ibyo gusa kuko Zelensky yavuze ko muri ibi biganiro, hari ibikorwaremezo by’ibanze Ukraine yasabye ko bizashyirwa mu masezerano nk’ahantu hakwiye kurindwa gusa byo bitagarutsweho muri ayo matangazo.
U Burusiya buvuga ko mu gihe ibiganiro byaba bibyaye umusaruro na gahunda yo kugemura ibikomoka ku binyampeke n’inyongeramusaruro binyuze mu Nyanja y’Umukara no ku byambu bitatu bya Ukraine ishobora gusubukurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!