00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine irashinjwa kugurisha ku bacuruza ibiyobyabwenge, intwaro yahabwaga nk’imfashanyo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 February 2025 saa 04:57
Yasuwe :

Umunyamakuru wo muri Amerika, Tucker Carlos, yavuze ko Ukraine yagurishaga intwaro yahabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’imfashanyo mu ntambara iyihuza n’u Burusiya, ikazigurisha ku Banya-Mexique bacuruza ibiyobyabwenge rwihishwa.

Uyu wahoze ari Umunyamakuru wa Fox News, yabitangaje ku wa 10 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’uwahoze ari umusirikare wa Amerika uri mu zabukuru, Daniel Davis.

Uyu munyamakuru yagize ati “Ukraine igurisha intwaro nyinshi hafi kimwe cya kabiri cy’izo ihabwa, ibyo mbifitiye gihamya.” Gusa ntiyagaragaraje inkomoko y’aho yakuye ayo makuru.

Carlson avuga ko Amerika iha Ukraine intwaro zatwaye ibihumbi n’ibihumbi by’amadolari ya Amerika nk’imfashanyo, zarangiza zikagurishwa ku banzi bayo barimo abacuruzi b’ibiyobyabwenge ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Yakomeje avuga ko izi ntwaro Ukraine izigurisha mu buryo butandukanye burimo n’ubw’ikoranabuhanga, bigafatwa nk’ibigize icyaha.

Kuva mu 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye Ukraine inkunga ya miliyali 175 z’Amadolari, gusa amenshi yayahaye inganda zikorera muri Amerika.

Muri Mutarama 2024, Perezida Donald Trump yavuze ko igihugu cye cyatanze miliyali 200 z’Amadolari kuruta ayo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utanga.

Nyuma yaho gato, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yahawe miliyali 75 z’amadorali ya Amerika gusa, ahubwo ibyo Trump avuga bya miliyali 200$ atazi aho bituruka cyangwa aho zazimiriye.

Ibitangazamakuru byo mu Burayi n’abayobozi bamwe na bo bemeza ko zimwe mu ntwaro zatanzwe ngo zifashe Ukraine zisohoka muri iki igihugu zikagurishwa mu bagizi ba nabi.

Muri Mata 2022, Polisi y’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Europol) yatangaje ko iperereza ryayo ryagaragaje ko hari intwaro zinjijwe mu Burayi ziturutse muri Ukraine, zifitwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi.

Mu Ukwakira 2022, ubuyobozi bwa Finland bwavuze ko hari intwaro zari zaroherejwe muri Ukraine zabonetse ku butaka bwayo, zifitwe n’abanyabyaha bo muri icyo gihugu. Icyo gihe, raporo nk’izo zavuzwe no muri Suède, Denmark, ndetse no mu Buholandi.

Muri Kamena 2023, Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko intwaro zo mu bihugu by’u Burengerazuba zagombaga gufasha Ukraine zabonetse ku mupaka wa Israël zifitwe n’abakekwaga ko baje kuyisagarira.

Muri Kamena 2024, itangazamakuru ryo muri Espagne ryatangaje ko amatsinda y’abagizi ba nabi bo mu majyepfo y’icyo gihugu yafatanywe intwaro zigezweho zikoreshwa mu gisirikare, bivugwa ko zahaje rwihishwa zivuye muri Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bitahwemye guha intwaro Ukraine, kuva intambara iyihanganishije n’u Burusiya itangiye mu 2022.

Umunyamakuru wo muri Amerika, Tucker Carlos, yashinje Ukraine kugurisha intwaro yahabwaga rwihishwa ku mitwe y'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .