Kostenko yasobanuye ko ubushobozi bw’ingabo za Ukraine bugomba kongerwa, anashimangira ko uwari umuyobozi w’ingabo, Valery Zaluzhny, yari afite ukuri ubwo yasabaga abasirikare 500,000 mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Uko kuri ntikwahiriye Valery Zaluzhny kuko yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yoherezwa kuba ambasaderi mu Bwongereza.
Kostenko yagaragaje ko gahunda yo gushaka abasirikare bashya ari ngombwa cyane, kuko hari abasirikare benshi baburiye ubuzima ku rugamba.
Raporo zivuga ko ingabo za Ukraine zigera kuri miliyoni 1.05 arizo zimaze kugwa ku rugamba kuva imirwano iyihuza n’u Burusiya itangiye, abandi 100,000 bamaze gutoroka bakiza amagara yabo nubwo Ukraine yo itabyemera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!