Minisitiri w’Intebe wa Ukraine yavuze ko mu byangijwe harimo inyubako z’amagorofa, inzu, ibitaro by’abana ndetse n’ishuri. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibura ry’ibisasu byo kwirinda ibitero byo mu kirere Ukraine ihabwa n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba, ryatumye hari benshi bapfa.
Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko Ukraine ikeneye intwaro asaba abafatanyabikorwa bayo kongera ubufasha.
Depite wa Ukraine, Oleksiy Goncharenko, yabwiye BBC ko igihugu cye “kidafite ubwirinzi na busa” imbere y’ibitero bya misile kuko kidafite ibisasu byo kuzikumira.
Zelensky yavuze ko igihe cyose Ukraine itarabona intwaro zihagije zo kwirinda, “u Burusiya butazigera butekereza ku mahoro mu buryo burambye.”
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko nta misile yarashwe muri ibyo bitero yashoboye guhanurwa. U Burusiya bwo bwavuze ko bwakoresheje intwaro zo ku butaka, mu kirere no mu nyanja mu kwibasira ibikorwa bya gisirikare n’ububiko bw’intwaro.
Ukraine yavuze ko u Burusiya bwakoresheje drones 168 na misile 44, mu gihe ubwirinzi bwayo bwahanuye drones 146 na misile 39. Ibitero byatumye amashanyarazi abura mu nyubako nyinshi muri Kyiv.
Mu Burusiya, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko drones 726 za Ukraine zahanuwe nyuma yo kuraswa mu duce dutandukanye tw’igihugu. Romania na Pologne na byo byatangaje ibikorwa by’ubwirinzi nyuma y’uko ibitero byegereye ikirere cyabo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!