Uko Trump yaburijemo umugambi wa Arabie Saoudite wo kwigarurira Qatar

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 Kanama 2020 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yaburijemo umugambi w’Ubwami bwa Arabie Saoudite wo kugaba igitero cyo kwigarurira igihugu cya Qatar, nyuma y’amakimbirane ibi bihugu byombi byagiranye, yanatumye bicana umubano mu mwaka wa 2017.

Ubu bwumvikane buke bwaturutse ku birego Ubwami bwa Arabie Saoudite, igihugu cya Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byashinje Qatar, birimo kugirana umubano n’igihugu cya Iran gisanzwe ari umwanzi ukomeye wa Arabie Saoudite ndetse no gukoresha igitangazamakuru cya Al Jazeera mu buryo bubangamira inyungu z’ibyo bihugu.

Qatar yasabwe gufunga icyo gitangazamakuru, ikanacana umubano na Iran. Ibi yarabigaramye maze ifatirwa ibihano by’ubukungu, birimo kuba indege za Qatar Airways zarabujijwe gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu.

Ubwami bwa Arabie Saoudite ariko ntibwanyuzwe, kuko bwanashatse kugaba igitero cya gisirikari bukigarurira Qatar, mu rwego rwo gushyira iherezo ku byo bayishinjaga.

Foeign Policy itangaza ko ku wa 6 Kamena 2017, umunsi Qatar yashyiriweho ibihano by’ubukungu, Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite, yahamagaye Perezida Donald Trump wa Amerika kuri telefoni, amusaba uruhushya rwa nyuma rwo gutera Qatar.

Ibi ngo Trump yabyamaganiye kure, asubiza Salman kudahirahira atera Qatar ndetse no kureka iyo migambi yose uko yakabaye. Yahise anasaba igihugu cya Kuwait kugerageza guhosha ayo amakimbirane, ikagarura umwuka mwiza mu Karere.

Ibi byatumye Salman acururuka, iby’igitero arabihagarika ahubwo hafatwa ibihano by’ubukungu bikarishye, ariko umugambi w’intambara urajugunywa.

Amakuru avuga ko Salman yari yamaze gutegura ingabo ze ku buryo bwuzuye, ndetse ngo ibitero byari buhere mu majyaruguru ya Qatar, ahari ibigega binini ku Isi bitunganyirizwamo gaz.

Ku rundi ruhande, Qatar ntiyigeze ishyira mu bikorwa icyo ari cyo cyose yasabwe gukora kugeza n’ubu, ahubwo iki gihugu cyaguze na Amerika indege karundura z’intambara zigezweho, zifite agaciro ka miliyari $35 zizatangwa mu myaka iri imbere.

Qatar yari isanzwe itumiza hejuru ya 80% by’ibiryo yakeneraga, yahise inatangira gukora imirima igezweho mu butayu, ku buryo nyuma y’imyaka itatu gusa, Qatar ibasha kwihingira 30% by’ibiryo ikoresha dore ko gufungirwa inzira z’ikirere n’ubutaka byatumye ibyo iki gihugu gitumiza hanze bigerayo bihenze cyane kuko byacaga kure.

Arabie Saoudite nayo ntiyicaye, iki gihugu cyaguze ibikoresho kabuhariwe by’intambara, ndetse hari amakuru avuga ko iki gihugu cyanatangiye umugambi rwihishwa wo kubaka ibitwaro bya kirimbuzi, umugambi kiri gufatanyamo n’u Bushinwa ndetse Amerika ikaba yaratangiye iperereza kuri ibi birego.

Ubwumvikane buke mu Karere k’uburasirazuba bwo Hagati ni ikibazo gikomeye cyane kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu byombi ni inshuti za Amerika, bikanaba isoko rinini cyane ry’intwaro zayo.

Ibi bihugu kandi bifite umutungo kamere uhagije ku buryo kutumvikana kwabyo bishobora gutuma bishaka amaboko ahandi, aho ibihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya, bihora bitegereje kubaka umubano wa gisikari na kimwe muri ibi bihugu bikize cyane.

Biramutse bigenze gutyo ubuhangange bwa Amerika mu Karere k’uburasirazuba bwo Hagati bwatikira, ikintu cyahombya inganda za Amerika zikora intwaro ndetse n’ibigo byinshi byashoye mu bucukuzi bwa gaz na peteroli bigaragara ku bwinshi muri kariya gace.

Ubwami bwa Arabie Saoudite bwari bwanogeje umugambi wo gutera Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .