Ibi yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025 mu kiganiro akorana na musaza we Craig Robinson bise ‘IMO Podcast’, aho baganiraga ku ngingo y’amafaranga hagati y’abakundana.
Craig yabajije Michelle ati “Wakwemera gukundana n’umusore udafite amikoro igihe uhuye na we?”
Michelle Obama adashidikanyije yasubije ati “Yego, nashakanye na we.”
Yakomeje asobanura uburyo yemeye gukundana na Barack Obama atarabona amafaranga, ndetse ko yanemeye kureka akazi yari arimo kugira ngo bombi bakorane.
Ati “Navuye mu kigo nakoreragamo igihe nahuraga na Barack. Yambwiraga ko azanyitaho kandi ko uko ndi kwitanga bitari ubusazi. Yambwiraga ko azamfasha.”
Michelle yakomeje avuga ko icyo gihe bagitangira gukundana, nta mikoro menshi Barack yari afite, gusa ngo yari afite intego yo kugira icyo ageraho kandi anamwitaho mu bushobozi buke yari afite.
Yakomeje agaragaza ko nta muntu ukwiye gukundana n’undi akurikiye amafaranga cyangwa ngo abe ari yo ashingiraho akundana n’undi, ahubwo ko icya mbere ari ugukundana n’umuntu ufite ubushake bwo gufatanya.
Yasoje agira ati “Nahitamo gukundana n’umuntu twafatanya kurusha ufite amafaranga menshi. Nahitamo kugira umuntu witeguye kunkorera ibintu bikomeye.”
Michelle Obama watangaje ibi, amaze imyaka 33 arushinze na Barack Obama wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baranabyaranye abana babiri b’abakobwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!