00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko intambara yo muri Ukraine yahinduye imyiteguro y’amatora mu Bufaransa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 March 2022 saa 03:07
Yasuwe :

Amakuru y’intambara y’u Burusiya muri Ukraine ni yo yiganje, ibyatumye abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa bagorwa no gukomeza imyiteguro yabo no kwiyamamaza nk’uko byari biri kuri gahunda.

Mu byumweru bibiri bishize, imiterere y’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida yarahindutse biturutse ku ntambara n’ingaruka zayo mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Ni mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida mu Bufaransa kibe [ku wa 10 Mata] hakaba hari ubwoba ko hari ibikorwa bizabangamirwa n’iyi ntambara ndetse ku buryo byaha Perezida Macron amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Umwaka wa 2021 ugana ku musozo nibwo inkundura ya gatanu y’icyorezo cya Covid-19 yakomye mu nkokora ukwiyamamaza bitewe n’amabwiriza y’ubuzima akumira bimwe mu bikorwa none muri Werurwe intambara yo muri Ukraine na yo yinjiye muri politiki y’u Bufaransa.

Kuva iyi ntambara yatangira ku wa 24 Gashyantare 2022, amakuru yiganza ni afitanye isano na yo ku buryo mu mitwe y’Abafaransa benshi harimo ibya Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky kurusha uko bitaye ku mukandida uwo ari we wese nk’uko RFI yabigarutseho.

Marine Le Pen uhagarariye ishyaka rya ‘National Rally’ yasubitse ikiganiro cyihariye na televiziyo France 2 cyagombaga kugaruka ku matora cyigizwa inyuma ho icyumweru. Iki kiganiro mbere cyari giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare, umunsi nyirizina Putin yatangije intambara kuri Ukraine.

Yannick Jadot yasubitse kwitabira ibiganiro byiswe ‘Forum of Possibilities’ byari biteganyijwe ku wa 25 Gashyantare mu Mujyi wa Clermont-Ferrand mu gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo na we igikorwa cyo kwiyamamaza yagihinduye ahitamo kwifatanya n’Abanya-Ukraine ku wa 27 Gashyantare. Umukandida Jean-Luc Mélenchon na we yabigenje atyo mu nama yiswe ‘meeting for peace’ yabereye mu Mujyi wa Lyon ku Cyumweru.

Mu gihe iminsi isigaye ngo icyiciro cya mbere cy’amatora kibe, buri mukandida ari kugerageza kugana mu cyerekezo cya politiki mpuzamahanga hirindwa ko hagira ufatwa nk’uwatandukiriye ibiriho.

Buri wese ari kugerageza kwiyoroshya kandi akitondera buri jambo avuga bisa nk’aho intambara yo muri Ukraine yazanye igihu ku buremere imyiteguro y’amatora ya perezida yari isanzwe igira nubwo bitavuze ko abakandida baretse gucyocyorana.

Kuri uyu wa Mbere, Hidalgo yanenze Mélenchon mu kiganiro n’ikinyamakuru L’Express ashinja mukeba we gushyigikira Vladimir Putin nubwo abashyigikiye Mélenchon babyamaganye ndetse bakavuga ko iyo mvugo igamije kumusebya.

Ku rundi ruhande, umukandida Valérie Pécresse yibasiye Marine Le Pen na Eric Zemmour abashinja gushyigikira Putin hasigara Emmanuel Macron nk’umukandida rukumbi utaragira abamwibasira ku byerekeye aho ahagaze ku ntambara yo muri Ukraine.

Abafaransa bitabiriye imyigaragambyo yamagana intambara muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages