Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri hagati ya saa Mbili na saa Tatu, ibihe byari byiza mu kirere cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Amerika, ubwo indege enye zitwara abagenzi za United Airlines na American Airlines, zahagurukaga zerekeza i San Francisco na Los Angeles.
Gusa ibintu byaje guhindura isura kuko izi ndege zaje kuyobywa n’ibyihebe 19 byo mu Mutwe wa Al-Qaeda. Indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, saa 8:46 yagonze umunara w’Amajyarugu w’inyubako ya World Trade Center i New York.
Bidatinze nyuma y’iminota 17, ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga yavaga Boston yerekeza i Los Angeles, igonga umunara w’Amajyepfo wa World Trade Center, byari saa 9:03. Nyuma y’isaha n’iminota 42 gusa, iyo minara yari imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.
Ku isaha ya saa Tatu na mirongo itatu n’irindwi (9h37), indege yavaga Dulles muri Virginia yerekeza i Los Angeles yakoraga urugendo rwiswe Flight 77, yagonze Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), isenyuka igice cy’Iburengerazuba.
Nyuma y’iminota mike (10:03) indege ya Kane ya United Airlines yari ifite urugendo 93, yavaga Newark muri New Jersey yerekeza i San Francisco, yashwanyukiye mu murima wo muri Shanksville muri Pennsylvania.
Mu masaha abiri gusa iminara yose ya World Trade Center yari yamaze gusenyuka ndetse inyubako zihakikije nazo zangiritse izindi zirimo gushya. Nicyo gitero cyashegeshe ikiremwamuntu kuko nicyo cya mbere cyahitanye ubuzima bwa benshi muri Amerika.
Imibare yerekana ko iki gitero cyaguyemo abantu 2 996, abagera ku 6000 bagakomereka ndetse ibikorwa remezo n’imitungo ya miliyari 10 z’amadolari ikangirika. Hari kandi abantu bapfuye bazize kanseri n’indwara z’ubuhumekero zaturutse kuri iki gitero mu mezi n’imyaka byakurikiyeho.
Ni ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Umutwe wa Al-Qaeda n’Umuyobozi wayo Osama bin Laden ndetse bikurikirwa n’intambara zikomeye zo kurwanya iterabwoba.
Nubwo Osama bin Laden yakunze guhakana uruhare rwe muri ibi bitero, mu 2004 yemeje ko ari we n’umutwe yari ayoboye wa Al-Qaeda babigabye. Bimwe mu byatumye babigaba ngo ni ubufasha Amerika iha Israel, kuba yari ifite ingabo muri Arabia Saoudite n’ibihano yari yarafatiye Iraq.
Nyuma yo guhigwa imyaka myinshi, Osama bin Laden yaje kwicirwa mu gitero cy’indege gikaze cyakozwe mu rupangu rwo muri Pakistan yari yihishemo.
Gusukura ahari imiturirwa ya World Trade Center byarangiye mu Ugushyingo 2002, gusana Pentagon bitwara umwaka wose. Mu Ugushyingo 2006 kubaka World Trade Center imwe byaratangiye aho inyubako yafunguwe ku wa 3 Ugushyingo 2014.
Ku munsi nk’uyu tariki 11 Nzeri, abantu batandukanye bahurira ahagenewe kwibuka abahitanywe n’ibi bitero bakibuka. Aha harimo urwibutso rwiswe National September 11 Memorial, ku nzu ndangamateka i New York City, kuri Pentagon Memorial i Arlington County muri Virginia ndetse no kuri Flight 93 National Memorial mu murima wa Stonycreek Township hafi ya Shanksville muri Pennsylvania.
Uretse kwibuka abahitanywe n’ibi bitero, abantu barahura bakaniyemeza kurwanya iterabwoba. Ibi bitero kandi byatanze isomo ku bihugu byinshi kuko nabyo byahise byongera imbaraga mu kurwanya iterabwoba bishyiraho amategeko, kuyubahiriza ndetse no gukarishya ubutasi.
TANGA IGITEKEREZO