00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyishe abasirikare 17 ba Amerika baguye mu ntambara na Iran: Misile, drones n’impanuka z’indege

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 July 2026 saa 10:58
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 18 Nyakanga, abasirikare batatu ba Amerika barapfuye mu bihe bitandukanye muri Jordanie no muri Iraq. Ibyo byatumye Amerika yongera ubukana bw’ibitero kuri Iran, Perezida Donald Trump avuga ko byagabwe mu rwego rwo guhorera abasirikare bishwe.

Abasirikare ba mbere ba Amerika baguye muri iyi ntambara bishwe nyuma gato y’uko imirwano itangiye. Ku wa 28 Gashyantare, drone ya Iran yagabye igitero ku cyambu gisanzwe muri Kuwait, ihitana abasirikare batandatu ba Amerika.

Abo basirikare bari mu mutwe ushinzwe gutwara ibikoresho no gufasha ibikorwa bya gisirikare, ufite icyicaro muri Leta ya Iowa. Igihe igitero cyabaga, bari mu nyubako ibamo ibikoresho binini bikoreshwa mu gutwara imizigo, ariko ntiyari ifite uburyo buhagije bwo kuyirinda ibitero byo mu kirere.

Ku wa 1 Werurwe, Iran yagabye ikindi gitero ku kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Prince Sultan, muri Arabie Saoudite.

Umusirikare wa karindwi wa Amerika yapfuye nyuma y’icyumweru kirenga avurwa ibikomere yari yagiriye muri icyo gitero.

Ibyo bitero byo muri Koweit na Arabie Saoudite byagaragaje ko Iran itari kwibanda gusa ku ngabo za Amerika ziri muri Iraq cyangwa hafi ya Iran ahubwo yari yatangiye kwibasira urusobe rw’ibirindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe.

Mu mpera za Werurwe, abasirikare batandatu ba Amerika baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare ya KC-135, yakoreshwaga mu kongera lisansi mu zindi ndege ziri mu kirere.

Iyo ndege yari iri gufasha ibikorwa bya gisirikare bya Amerika byibasiye Iran, ubwo yagwaga muri Iraq.

Ingabo za Amerika zivuga ko habaye “ikintu kitarasobanurwa” cyayihuje n’indi ndege.

Nta makuru agaragaza ko yahanuwe na Iran. Urupfu rw’abo basirikare rushyirwa mu bihombo by’iyi ntambara kubera ko indege yakoraga ibikorwa biyishyigikira, ariko ntirufatwa nk’igitero kiziguye cya Iran.

Ku wa 1 Nyakanga kandi, kajugujugu y’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi yakoze impanuka mu Nyanja ya Arabia.

Umupilote wari uyitwaye yarapfuye, mu gihe abandi basirikare batatu bari bayirimo batabawe.
Igisirikare cyabanje kuvuga ko kajugujugu yakoze igikorwa cyo kugwa byihutirwa, kandi ko nta kimenyetso cyari gihari cyerekana ko impanuka yatewe n’igitero cy’umwanzi.

Intambara ya Amerika na Iran imaze kwangiza ibikorwaremezo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages