Amakuru yagiye hanze avuga ko izo telefoni zigezweho zizatangira kugurishwa ku masoko yo mu Bushinwa no muri Koreya y’Epfo ku wa 23 Gicurasi 2025.
Galaxy S25 Edge izatangira kugurishwa muri Amerika no mu bindi bihugu ku wa 30 Gicurasi 2025.
Bivugwa ko izasohoka ifite camera ifite ubushobozi bwa megapixel 200.
Camera y’imbere izaba ifite ubushobozi bwa megapixel 10, ishobora gufata amashusho ya 4K n’ibindi binogeye uyikoresha.
Izaba ifite umubyimba wa milimetero 5,8 ipima amagarama 163, ikoresha ‘chip’ ya Snapdragon 8 Elite ituma iyo telefone isesengura amakuru, ikayohereza byihuse.
Galaxy S25 Edge izaba ifite RAM ingana na gigabytes 12. Kuko ari amoko abiri imwe izaba ifite ububiko bwa gigabytes 256 mu gihe indi izaba ifite gigabytes 512.
Nubwo izaba ikoresha Android 15, Samsung yongereyeho na One UI 7 yorohereza uyiguze kuyikoresha mu buryo bwiza kandi bwihuse. Ndetse ikazaba yifitemo uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Galaxy S25 Edge izaba ifite batiri ifite ubushobozi bwa 3900mAh. Ni ubushobozi bushobora gutuma umuriro umaramo umunsi, ariko uyikoresheje mu buryo busanzwe nko kwitaba, kwandikirana gukoresha internet mu rugero n’ibindi.
Biteganyijwe ko ishobora kuzajya igurushwa hagati ya 1.100$ na 1.300$.
Izaba ifite camera ebyiri z’inyuma ndetse bivugwa ko izaba ifite batiri nto cyane ugeranyije n’inzindi za Galaxy S25.
Abazazitumiza mbere nko ku wa 14 Gicurasi 2025 bazahabwa telefoni zifite gigabytes 512 ku giciro nk’icy’ifite gigabytes 256. Izaba kandi ifite ikirahuri nk’icya Galaxy S25 Plus.
Itandukaniro rya Galaxy S25 Edge n’izindi telefoni nka S25 Plus na S25 Ultra ntabwo ari rinini cyane.
Mu gihe S25 Edge ipima amagarama 163 ndetse ikaba ifite umubyimba wa milimetero 5,8 ibiyigira nto mu mubyimba ugereranyije n’izindi zose, S25 Plus yo ifite umubyimba wa milimetero 7,3, igapima amagarama 190.
Ni mu gihe S25 Ultra yo ifite umubyimba wa milimetero 8,2 n’amagarama 218.
Mu gihe S25 Edge ifite camera ya megapixel ya 200, S25Plus yo ifite camera ya megapixel 50. S25 Ultra yo ifite camera ya megapixel 200.
Mu gihe S25 Edge izagura hagati ya 1.100$ na 1.300$ , S25 Plus yo iboneka ku giciro kiri hagati ya 1.149$ na 1.199$ na ho S25 Ultra igahera kuri 1.299$.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!