00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Samsung Galaxy S25 Edge itegerejwe ku isoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 12:46
Yasuwe :

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Samsung, biteganyijwe ko ruzamurika telefoni nshya ya Galaxy S25 Edge ku wa 13 Gicurasi 2025.

Amakuru yagiye hanze avuga ko izo telefoni zigezweho zizatangira kugurishwa ku masoko yo mu Bushinwa no muri Koreya y’Epfo ku wa 23 Gicurasi 2025.

Galaxy S25 Edge izatangira kugurishwa muri Amerika no mu bindi bihugu ku wa 30 Gicurasi 2025.

Bivugwa ko izasohoka ifite camera ifite ubushobozi bwa megapixel 200.

Camera y’imbere izaba ifite ubushobozi bwa megapixel 10, ishobora gufata amashusho ya 4K n’ibindi binogeye uyikoresha.

Izaba ifite umubyimba wa milimetero 5,8 ipima amagarama 163, ikoresha ‘chip’ ya Snapdragon 8 Elite ituma iyo telefone isesengura amakuru, ikayohereza byihuse.

Galaxy S25 Edge izaba ifite RAM ingana na gigabytes 12. Kuko ari amoko abiri imwe izaba ifite ububiko bwa gigabytes 256 mu gihe indi izaba ifite gigabytes 512.

Nubwo izaba ikoresha Android 15, Samsung yongereyeho na One UI 7 yorohereza uyiguze kuyikoresha mu buryo bwiza kandi bwihuse. Ndetse ikazaba yifitemo uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Galaxy S25 Edge izaba ifite batiri ifite ubushobozi bwa 3900mAh. Ni ubushobozi bushobora gutuma umuriro umaramo umunsi, ariko uyikoresheje mu buryo busanzwe nko kwitaba, kwandikirana gukoresha internet mu rugero n’ibindi.

Biteganyijwe ko ishobora kuzajya igurushwa hagati ya 1.100$ na 1.300$.

Izaba ifite camera ebyiri z’inyuma ndetse bivugwa ko izaba ifite batiri nto cyane ugeranyije n’inzindi za Galaxy S25.

Abazazitumiza mbere nko ku wa 14 Gicurasi 2025 bazahabwa telefoni zifite gigabytes 512 ku giciro nk’icy’ifite gigabytes 256. Izaba kandi ifite ikirahuri nk’icya Galaxy S25 Plus.

Itandukaniro rya Galaxy S25 Edge n’izindi telefoni nka S25 Plus na S25 Ultra ntabwo ari rinini cyane.

Mu gihe S25 Edge ipima amagarama 163 ndetse ikaba ifite umubyimba wa milimetero 5,8 ibiyigira nto mu mubyimba ugereranyije n’izindi zose, S25 Plus yo ifite umubyimba wa milimetero 7,3, igapima amagarama 190.

Ni mu gihe S25 Ultra yo ifite umubyimba wa milimetero 8,2 n’amagarama 218.

Mu gihe S25 Edge ifite camera ya megapixel ya 200, S25Plus yo ifite camera ya megapixel 50. S25 Ultra yo ifite camera ya megapixel 200.

Mu gihe S25 Edge izagura hagati ya 1.100$ na 1.300$ , S25 Plus yo iboneka ku giciro kiri hagati ya 1.149$ na 1.199$ na ho S25 Ultra igahera kuri 1.299$.

Samsung Galaxy S25 Edge iteganyijwe gusohoka muri Gicurasi 2025
Samsung Galaxy S25 Edge izaba ifite camera ebyiri inyuma gusa
Samsung Galaxy S25 Edge ni yo izaba ifite umubyimba muto ugereranyije n'izindi za S250
Samsung Galaxy S25 Edge izatangira kugaragara ku masoko yo mu Bushimwa na Koreya y'Epfo ku wa 23 Gicurasi 2025
Utumije Galaxy S25 Edge ku ruganda azajya acibwa hagati ya 1.100$ na 1.300$
Galaxy S25 Edge izaba ipima amagarama 163
Samsung Galaxy S25 Edge izaba iri mu moko abiri. Imwe izaba ifite gigabytes 256 mu gihe indi izaba ifite gigabytes 512

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .