Iyi mpanuka yakozwe n’ubu bwato buzwi nka ‘Cuauhtemoc’, mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2025, ubwo bwari mu rugendo rw’imyitozo no gusura ibihugu bitandukanye.
Iyi mpanuka yabaye ubwo bwageragezaga kunyura munsi y’ikiraro ariko burakigonga, bituma bimwe mu bice by’ubwato bigwa mu mugezi wa East River.
Polisi ya New York yatangaje ko ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Manhattan bugiye mu nyanja, ariko buhindukira bujya mu cyerekezo cy’ikiraro.
Amakuru y’ibanze avuga ko bushobora kuba bwagize ikibazo cya moteri.
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yavuze ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abakozi babiri b’ubu bwato, yihanganisha imiryango yabo.
Umuyobozi wa New York, Eric Adams, yavuze ko iyi ari inkuru ibabaje cyane, kandi ko abayobozi barimo gufasha abakomeretse ngo bajyanywe kwa muganga.
Yagize ati “Twababajwe n’ibyabaye, twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye icyabiteye”.
Ubuyobozi bw’igisirikare cyo mu mazi cya Mexique, bwatangaje ko ubu bwato bwari butwaye abantu 200, ndetse ko hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!