Ubu bwato bwabonywe mu Mujyi wa Split muri Croatia, bikavugwa ko bugiye gusanwa no gukanikwa kuko bwangijwe cyane n’inkongi.
USS Gerald R. Ford ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 4000, indege zirenga 75 z’intambara. Ifite ikoranabuhanga rihambaye rigenzura ibibera mu kirere no mu nyanja ndetse n’imbunda ziremereye.
Ubu bwato bufite agaciro ka miliyari 13 z’Amadolari bivugwa ko buzamara amezi ari hagati ya 12 na 14 budakora kuko bwangijwe n’inkongi ikomeye.
Ubu bwato bwatangiye kujya mu kazi ku wa 24 Kamena 2025. Bwifashishijwe mu bikorwa bitandukanye birimo n’igitero cyo gufata Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ndetse no mu ntambara imaze ukwezi ibera muri Iran.
Hagati muri Werurwe 2026 byatangajwe ko bugiye kuvanwa mu ntambara ya Iran nyuma y’uko ku wa 12 Werurwe 2026, igice kinini cyo kumeseramo imyenda cyabwo cyafashwe n’inkongi y’umuriro, kuyizimya bitwara amasaha agera kuri 30.
Raporo yakozwe na Minisiteri y’Intambara muri Amerika, yagaragaje ko uretse inkongi, ubu bwato bumaze imyaka icyenda mu kazi bwari bufite ibindi bibazo by’uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda umwanzi, nka za radar, ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurutsa izi ndege ndetse n’ubushobozi bwabwo bwo gukomeza kurwana mu gihe bwaba bwangiritse n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!