Aba-Houthis bashyigikiwe na Iran, ndetse bafunze inzira yo mu Nyanja itukuru kubera intambara Amerika na Iran bikomeje guhanganamo, yahungabanyije ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Ubwato bwari bumaze gupakira peteroli yatunganyirijwe muri Arabie Saoudite ku cyambu cya Yanbu, ku Nyanja Itukura, ayijyanye mu Bushinwa no mu Buhinde, ariko nyuma y’itangazo ry’aba-Houthi ryemeza ko bafunze inzira ku bwato bupakiye ibikomoka muri Arabie Saoudite, ubwari mu nzira buhitamo gusubira inyuma
.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko kugeza icyo gihe Abahouthi batari bafunga inzira ya Bab el-Mandeb, ariko aburira ko Amerika izahita ibarwanya nibayifunga. Yagize ati “Kugeza ubu ntibiraba. Bishobora kuba, ariko tuzabikemura.”
Inzira ya Bab el-Mandeb ni imwe mu zikomeye ku Isi zinyuzwamo ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli. Ifunze cyangwa igahungabana, ishobora kugira ingaruka ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri ku masoko mpuzamahanga.
Muri icyo gihe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho hejuru ya 2%, aho akagunguru k’ibidatunganyije kageze kuri 91$.
Mu gihe intambara ikomeje hagati ya Amerika na Iran, ibihugu byombi byagiye bigaba ibitero aho Amerika yavuze ko yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare bya Iran, mu gihe Iran nayo yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain, Kuwait na Jordanie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!