Kuba u Bushinwa burushaho gushaka kwiharira ijambo ku bijyanye n’umutekano wo mu gace iki gihugu giherereyemo biteye inkeke u Buyapani, bukabona butakomeza kurera amaboko mu bihe nk’ibi.
Minisitiri w’intebe w’u Buyapani nawe Shinzo Abe, aherutse gushyira hanze umugambi w’uko mu mwaka wa 2020, u Buyapani buzaba bufite igisirikare gikomeye kandi gishobora kumvikanisha ijwi ry’iki gihugu mu karere buherereyemo no ku Isi.
Muri uwo mugambi, hazanahindurwa Itegeko Nshinga ryakizitiraga kwaguka no gukomeza ibirindiro uko bikwiye.
Nkuko CNN yabitangaje, ku Cyumweru Shinzo Abe yabwiye itangazamakuru ati “Niba hari igihe u Buyapani bwabayeho bubangamiwe ku bw’umutekano wabwo, ni muri iyi myaka itanu itambutse.”
Kuba Korea ya Ruguru itarahwemye gushyira ibikangisho ku Buyapani igerageza za misile zica mu kirere cy’iki gihugu, biri mu byatumye kivuga ko kitakwizera gusa uburinzi bw’abasirikare ibihumbi 50 ba Amerika bashinzwe kukirindira umutekano, kidashyizeho akacyo.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, Amerika yafashe inshingano yo kurinda umutekano w’u Buyapani bwahoze bufite igisirikare gikomeye, busigara buhanganye no kuzamura ubukungu butajegajega ndetse buza muri birindwi bikize ku isi.
Muri icyo gihe cyose, uruhande rwa gisirikare n’intwaro zikomeye rwabaye nk’urucika intege, ndetse itegeko nshinga ry’iki gihugu rigitambamira kutisuka mu bikorwa bya gisirikare ibyo aribyo byose ku isi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, na magingo aya ntibikibuza kugira igisirikare kiza ku mwanya wa munani mu bikomeye ku isi, mu gihe icy’u Bushinwa kiri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Amerika n’ u Burusiya.
Impuguke mu bya gisirikare Timothy Heath wo mu Kigo RAND Corp yabwiye CNN ko biri mu nyungu z’u Buyapani mu kugena uburyo bwa gisirikare bwatuma u Bushinwa budakomeza kwiharira ijambo haba mu bya politiki, dipolomasi n’igisirikare mu majyepfo y’inyanja y’Abashinwa.



















TANGA IGITEKEREZO