Ubushyuhe bwinshi bwibasiye ibihugu byinshi mu Burayi. Ku wa 28 Kamena byabaye akarusho, u Budage, Pologne na Repubulika ya Czech birazahara.
Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanyujije kuri X, yavuze ko kuva ku wa 21 Kamena hamaze kubarurwa abantu barenga 1300 bishwe n’ubushyuhe bwinshi mu Burayi.
Abari gupfa cyane ni abageze mu za bukuru, bafite imyaka 65 kuzamura. Imibare y’abapfira mu ngo yazamutseho 40%.
Tedros ati “U Burayi ni umugabane ushyuha cyane mu Isi. Ugira ubushyuhe bukubye kabiri ugereranyije n’impuzandengo y’ubugaragara ku Isi. Abantu babarirwa muri za miliyoni kuri uyu mugabane bari kuba mu bushyuhe bukabije, abantu amagana bamaze gupfa amashuri akomeje gufunga.”
Ku wa 28 Kamena 2026, ibihugu byinshi byagize ubushyuhe bukabije. U Budage bwagize ubushyuhe buri ku kigero cya 41,7 °C biba inshuro ya gatatu yikurikiranya habonetse ubushyuhe bwinshi mu mateka.
I Coschen hafi y’umupaka wa Pologne na ho hagaragaye ubushyuhe bungana uku. Muri Repubulika ya Czech na ho hagaragaye ubushyuhe bungana na 41,1 °C.
Pologne na yo yageze ku gipimo cy’ubushyuhe cya 40.5°C biba ubwa mbere bibaye mu mateka yayo. Ubu bushyuhe bwagaragaye mu Mujyi wa Slubice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!