Nyuma y’iminsi ubushyuhe buri hagati ya dogere Celsius 30 na 35, biteganyijwe ko mu mpera z’iki Cyumweru buzagera kuri dogere 40.
Uduce twibasiwe cyane ni Amajyepfo y’u Bufaransa. Ubu bushyuhe mu Bufaransa, ni uruhererekane rw’ubushyuhe bwaturutse muri Espagne.
Mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, hatanzwe impuruza aho abaturage bagomba kwigengesera kuko mu minsi ine iri imbere uhereye kuri uyu wa Gatanu, ubushyuhe henshi buzarenga dorege Celsius 40.
Hirya no hino ku Isi, ubushyuhe buri kwiyongera kubera imihindagurikire y’ibihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!