00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushyuhe bukabije bwarogoye ibirori by’ubwigenge muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2026 saa 09:59
Yasuwe :

I Washington na bimwe mu bice by’Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushyuhe bukabije bwatumye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge ku wa 4 Nyakanga bikomwa mu nkokora, aho imyiyereko, ibitaramo ndetse n’amaserukiramuco y’ibyishimo byasubitswe cyangwa bigahagarikwa.

Reuters yanditse ko ubushyuhe bukabije bwagize ingaruka ku bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Washington n’indi mijyi minini.

Abayobozi b’igihugu, barimo inzego z’umutekano n’iz’ubuzima, basabye abaturage kwitwararika, nyuma y’uko ubushyuhe bwazamutse bukagera ku rwego rwo hejuru, aho ahantu hamwe bwageze kuri dogere 38°C.

Ikigo cya PJM gicunga amashanyarazi ku bantu barenga miliyoni 67 cyasabye abaturage kugabanya ikoreshwa ry’umuriro kubera ikoreshwa rikabije ry’ibikoresho bitanga ubukonje mu nzu. I New York, kompanyi ya Con Edison yatangaje ko ibihumbi by’abaturage byabuze amashanyarazi.

Mu birori byari biteganyijwe, hari ibya Perezida Donald Trump, byari bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge ariko nabyo byakomwe mu nkokora n’ubushyuhe bukabije bwibasiye ibice byinshi by’igihugu.

Ubushyuhe bukabije bwatumye benshi batizihiza ibirori by'ubwigenge bwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages