00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushyuhe bukabije bwahitanye abarenga 10.000 mu Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2026 saa 08:20
Yasuwe :

Ibihugu by’u Burayi byatangaje ko abantu barenga 10.000 bapfuye mu cyumweru cyaranzwe n’ubushyuhe bukabije mu mpera za Kamena 2026.

Ubushyuhe bukabije bwahitanye abantu basaga 10.000 mu Burayi

Imibare igaragaza ko abarenga 9.000 muri abo bapfuye bari bafite nibura imyaka 65.

Ubushyuhe bukabije bushobora guhitana abantu buteje indwara iterwa no gushyuha cyane k’umubiri, cyangwa bukongera ubukana bw’indwara z’umutima n’iz’ubuhumekero. Abageze mu zabukuru ni bo bari mu byiciro byibasirwa cyane.

Imibare yakusanyijwe mu bihugu 27 by’u Burayi igaragaza ko abantu 10.650 bapfuye hagati ya tariki ya 22 n’iya 28 Kamena, igihe ubushyuhe bwari bukabije cyane mu Bufaransa, Espagne, u Bwongereza no mu bindi bihugu.

Abashakashatsi bavuze ko nta kindi kibazo gikomeye, nk’icyorezo cya COVID-19, cyagaragaye muri icyo gihe ku buryo cyaba cyarateye iryo zamuka ry’impfu.

Ubushyuhe bwo mu mpera za Kamena bwahungabanyije itangwa ry’amashanyarazi, butuma amashuri amwe afungwa kandi buca uduhigo tw’ubushyuhe mu Bufaransa, Espagne no mu Bwongereza.

U Bufaransa n’u Bubiligi ni byo bihugu byonyine byagize impfu nyinshi cyane. Mu Bubiligi, izo mpfu zabaye nyinshi kurusha izigeze zandikwa mu gihe cy’ubushyuhe bukabije kuva mu 2000.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abantu 2.700 bapfuye bazize ubushyuhe mu Bwongereza na Pays de Galles muri Gicurasi na Kamena.

Ubushyuhe bukomeje kuba bwinshi i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages