00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umukungugu wo ku Isi uhumanye kurusha uwo ku Kwezi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 June 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Australia bwagaragaje ko umukungugu wo ku Isi uhumanye kurusha umukungugu wo ku Kwezi, ku buryo n’ingaruka ugira ku bihaha ari nke kurusha uko byahoze bitekerezwa.

Ingingo y’ingaruka z’umukungugu wo ku kwezi imaze igihe kinini yibazwaho kuko yatangiye gukurura impaka mu myaka ya 1970. Ku kwezi haba umukungugu ujya ku bantu myenda n’inkweto z’abashakashatsi bajyayo.

Iyo bagarutse mu byogajuru, wa mukungugu bashobora ujya mu kirere (airborne) bakaba bawuhumeka. Uduce twawo tuba ari duto cyane bikabije ku buryo twinjira mu bihaha. Abashakashatsi ntabwo bari bazi neza ingaruka uyu mukungugu ugira ku buzima bwa muntu.

Iyi ngingo irakomeye cyane ku buryo abashakashatsi b’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, bari bafite impungenge zo kuzongera kohereza abantu mu Isanzure.

Gusa izi mpungenge zakuweho n’umunyeshuri mu Cyiciro cy’Ikirenga, Michaela Smith, mu Ishami ryiga ibijyanye n’imihumekere ya muntu. Uyu munyeshuri yakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’umukungugu wo ku Kwezi, bugaragaza ko ari nke cyane ku buryo bitabangamira abashakashatsi bazajya ku Kwezi.

Uyu munyeshuri yanatanze igitekerezo cy’uko imyambaro ikoreshwa n’abajya ku Kwezi, ikwiriye gushyirwaho irindi koranabuhanga rituma ishobora kutagarura umukungugu ku Isi.

NASA ifite gahunda yo kohereza abandi bantu ku Kwezi, muri misiyo izwi nka ’Artemis 3.’

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umukungugu wo ku Isi uhumanye kurusha uwo ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages