00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bushya bwa Instagram ‘First Draft’ bugamije koroshya itunganywa ry’amashusho magufi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 August 2026 saa 10:18
Yasuwe :

Instagram yatangaje uburyo bushya bwiswe ‘First Draft’ kugira ngo itunganywa ry’amashusho magufi [Reels] rirusheho koroha. Ubu buryo buzajya butunganya amashusho yawe binyuze mu gukuramo ibice bifotowe nabi, ahagaragaramo guhagarara n’ibindi, hanyuma ishyire hamwe amashusho asigaye mu gihe cy’amasegonda 10 gusa.

Intego nyamukuru ni ugufasha abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga [creators] bafite akazi kenshi kuzigama igihe, no korohereza abagitangira bataramenya gukoresha porogaramu zihambaye zitunganya amashusho.

Mu kongera ubu buryo mu gice gifata amashusho cya Instagram [camera], Instagram yizeye ko abantu batazakomeza gukenera izindi porogaramu zitunganya amashusho. Kugeza ubu, uburyo bwa First Draft buboneka gusa ku bakoresha telefone za iPhone.

Iri vugurura ni kimwe mu bikorwa byagutse bya Instagram byo kugena uburyo bunyuranye bufasha abakoresha uru rubuga muri uyu mwaka.

Iherutse gutangaza uburyo bwo gusimbuza amajwi [replace audio] ku butumwa n’amashusho byamaze gutambutswa, ndetse bakaba bari kugerageza uburyo bwo guhuza amashusho afitanye isano ku buryo azajya atangazwa mu byiciro bikurikirana [series].

Itangazo ry’aya mavugurura ryashyizwe hanze ku munsi umwe neza n’uwo umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, yagombaga gutangamo ubuhamya mu rukiko. Meta, ikigo cyabyaye iyi porogaramu, kugeza ubu gihanganye n’urubanza rukomeye ruvuga ko imbuga nka Instagram na Facebook zakozwe mu buryo butuma abana babatwa nazo ndetse cyemeye kwishyura miliyari 18 kubera ibi birego


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages