Ubukungu bwa Amerika bwazahajwe na Coronavirus ku kigero gihambaye

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 Kanama 2020 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu bihe bikomeye bishingiye ku igabanuka ry’Umusaruro Mbumbe w’igihugu waguye ku kigero cya 32.9% hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka.

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Isi ndetse kugira ngo buzazahuke, ibintu bisubire ku murongo bizasaba igihe.

Nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku Isi yose, hari ibihugu yibasiriye cyane mu bijyanye n’ubukungu bwabyo. Imibare igaragaza ko nka Amerika, umusaruro mbumbe wayo wasubiye hasi ho 32.9% hagati ya Mata na Kamena 2020, ikigero cyaherukaga mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose yasojwe muri Nzeri 1945.

Mu gihe abahanga bemeza ko ‘ubukungu bwa Amerika bwari bube bwazanzamutse mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka’, kuri ubu birasa nk’ibigoye bitewe n’uko iki cyorezo cyongeye gukwirakwira cyane muri Amerika ndetse hamwe na hamwe ku kigero kiri hejuru y’ibyabaye ahagana mu Werurwe ubwo iki cyorezo cyashegeshaga Abanyamerika.

Ibi byatumye hari na Leta zongera gushyiraho amabwiriza ya Guma mu rugo ku buryo bishobora gutuma ingaruka zigera ku bukungu ziyongera.

Umuyobozi Wungirije mu Ishami ry’Icungamutungo muri Kaminuza ya Notre Dame, Jason Reed, yavuze ko ihungabana ry’ubukungu bwa Amerika ritigeze rigera ku rwego ririho ubu.

Yagize ati “Bwa mbere nabanje gutekereza ko ari ibiza bisanzwe byahungabanyirije ubukungu bw’igihugu icya rimwe. Kuri ubu, ibintu biri kugenda birushaho kuba bibi.”

Ubukungu bwa Amerika bwaguye mu bihe Leta nyinshi zashyiragaho amabwiriza yo gufunga ibikorwa no gukumira urujya n’uruza rw’abantu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

AL Jazeera yanditse ko ibi byatumye Abanyamerika barenga kimwe cya gatanu cy’abakoraga kugeza muri Gashyantare uyu mwaka babura akazi, Leta ishyiraho miliyari 2000 z’amadolari zo kugoboka ubukungu.

Imibare yo ku wa 25 Nyakanga 2020 igaragaza ko icyo gihe Abanyamerika miliyoni 1.434 aribo bari ku rutonde rw’abahabwa imfashanyo kubera kutagira akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .