Ubukungu bw’ u Bushinwa buzaca ku bwa Amerika mu 2028

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 27 Ukuboza 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Mu myaka umunani iri imbere, u Bushinwa buzaba ari cyo gihugu gikize cya mbere ku Isi, aho bwitezweho kuzaca kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka irenga 70 zifite iki cyubahiro.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwateye imbere cyane mu myaka 40 ishize, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 6% ku mwaka, ibyatumye buca ku bukungu bw’u Buyapani ndetse n’ibw’ibihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa n’u Bwongereza.

Ikigo kizobereye mu by’ubukungu, Centre for Economics and Business Research (CEBR) cyatangaje ko igihe cyateganywagaho ko ubukungu bw’u Bushinwa buzaba bwanyuze ku bwa Amerika cyagabanutseho imyaka itandantu, bitewe n’uko ubukungu bwa Amerika bwazahajwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus ku buryo butazapfa kuzanzamuka mu buryo bworoshye, mu gihe ubukungu bw’u Bushinwa bwo bwahungukiye ndetse akaba ari cyo gihugu cyonyine ku Isi mu biteye imbere cyane cyazamutse ku kigero kiri hejuru uyu mwaka, kingana na 2%.

Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Amerika buri mu kangaratete, aho bivugwa ko iki cyorezo gishobora kuzarangira abaturage miliyoni 14 ari abashomeri kandi imirimo myinshi ikazahagarara burundu.

Mu myaka itanu iri imbere, ubukungu bw’u Bushinwa bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5,7%, kikazagabanuka mu myaka itanu izakurikiraho (2026-2030) kikagera kuri 4.7%.

Ubukungu bwa Amerika nabwo buzazamuka ku kigero cya 1,9% mu myaka itanu iri imbere, mbere y’uko bugabanuka bukagera ku kigero cya 1,6% mu myaka itanu izakurikiraho.

Abahanga mu bukungu bavuga ko uburyo Amerika yitwaye mu bihe bya Coronavirus ari byo bizakomeza kuyigiraho ingaruka no mu myaka iri imbere, kuko ubukungu bwayo buzazanzamuka butinze.

Ku rundi ruhande, ubukungu bw’u Buhinde na bwo bwitezweho kuzamuka cyane, ku buryo buzaba ari ubwa gatatu bukomeye ku Isi mu 2030, ahanini bikazagirwamo uruhare n’abaturage benshi kandi bato batuye iki gihugu, bikajyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo, imishinga Narendra Modi uyobora iki gihugu avuga ko ari yo mizero y’ubukungu buhagaze neza mu gihe kizaza.

Ibi bipimo ariko si ko byizerwa na bose, hari ababikwennye bavuga ko ibipimo nk’ibi byahozeho, kuko ahagana muri za 2000, ibi bipimo n’ubundi byerekanaga ko ubukungu bw’u Bushinwa buzaba bwaciye ku bwa Amerika muri uyu mwaka turimo, nyamara ntibyabaye.

Ubwo Perezida Trump yabazwaga iby’iki kibazo, yavuze ko bidashoboka ko ubukungu bw’igihugu cye bwaba inyuma y’ubw’u Bushinwa, avuga ko bitazabaho ati "ntabwo bizabaho, mbisubiremo ntabwo bizashoboka kuko ubukungu bwa Amerika magingo aya buruta ubw’u Bushinwa mu ngeri nyinshi".

Kuvuga gutya ariko ntibivuze ko atemera ko bishoboka, kuko impuguke mu bukungu zivuga ko ibikorwa bya Perezida Trump byo gufatira ibihano u Bushinwa bigamije gukumira ikura rikabije ry’ubukungu bwabwo, bumaze neza neza kuba imbogamizi ku bukungu bwa Amerika mu myaka ya vuba.

Iyi ngingo kandi isa nk’aho ari imwe mu nke cyane ahuriyeho na Perezida Joe Biden uzamusimbura, wavuze ko nawe azakomeza ingamba zikarishye Trump yafatiye u Bushinwa, zirimo gusaba ibigo by’ikoranabuhanga, birimo ibikora imodoka n’ibindi bikoresho, kuvana inganda zabyo mu Bushinwa bakazizana muri Amerika.

Ibi ariko bisa nk’ibigoye cyane kuko u Bushinwa ari isoko ry’ibyo bigo ry’akataraboneka. Nk’ubu ikigo General Motors gikora imodoka z’amoko atandukanye, gicuruza 40% by’imodoka gikora mu Bushinwa gusa.

Uruganda rwa Apple na rwo rumwe mu zikomeye muri Amerika, ruherutse kuvuga ko bigoye ko rwavana ibikorwa byarwo mu Bushinwa nyamara ari isoko rinini rya telefoni za iPhone rukora, byongeye kandi rukaba rushobora kuzigeza ahantu henshi ku Isi bitewe n’uko igice u Bushinwa buherereyemo cyoroshye mu kugeza imizigo mu bindi bice by’Isi.

Bitewe n’uko impamvu z’ibi bigo zumvikana, Trump yari yatangiye umushinga Biden azakomeza wo gusaba ibigo bikomeye bya Amerika bifite inganda mu Bushinwa kuzimura, bikazijyana mu bihugu bituranye n’u Bushinwa kandi bifitanye nabwo amasezerano y’ubucuruzi atuma bitishyurirwa imisoro.

Ibihugu byatangiye kungukira muri ibi bikorwa birimo Vietnam, Mongoria, Koreya y’Epfo, Singapore ndetse n’ibindi birimo u Buhinde, igihugu cy’ingenzi cyane kuko gishobora kuzagena uzatsinda intambara y’ubukire hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Mu bindi Amerika iri gukora mu kugerageza guhangana n’u Bushinwa, harimo kubuza ibigo byayo by’ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye, birimo na za kaminuza, guhererekanya ubumenyi n’ibigo bifitanye isano n’u Bushinwa.

Amerika kandi iyoboye inkundura yo kubuza ibihugu gukoresha ikoranabuhanga rya 5G u Bushinwa, binyuze mu kigo Huawei, buherutse gushyira hanze, aho bashinja iri koranabuhanga kuziba amakuru y’ibihugu bizarikoresha.

Perezida Trump yakajije ingamba zo gukumira ikura rikabije ry'ubukungu bw'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .