Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama ihuza Abanyamuryango b’Ishyaka rya CDU (Christian Democratic Union).
Ati “Mbabwije ukuri rwose ntabwo nigeze ntekereza ko ibi bizaba ari ingorane zikomeye. Aka kazi karakomeye cyane kurusha uko twese hano twabitekerezaga umwaka ushize.”
Merz yakomeje avuga ko hari ubukungu bwasubiye inyuma cyane mu duce dutandukanye two mu Budage. Atanga urugero rw’uburyo inyungu y’uruganda rukomeye rukora imodoka rwa Volkswagen yagabanyutse ikagera ku kigero cya 36% nyuma y’imisoro mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Yavuze ko ibyo ari ibimenyetso byerekana ko ubukungu bw’u Budage bukomeje kugana mu manga.
Ati “Aka kanya, buri wese akwiriye kubona uburyo ikibazo cy’ubukungu gikomeje kwiyongera no kugera mu mpande zose z’igihugu.”
Ntabwo ari Volkswagen yonyine imaze guhomba cyane uyu mwaka kubera ko na BMW, inyungu yayo yamanutse hafi 29% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu 2024, Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Budage yagaragaje ko ubukungu bw’icyo gihugu bwasubiye inyuma ku kigero cya 0.2% mu mwaka wose, bikurikira irindi subira inyuma rya 0.3% ryabaye mu mwaka wa 2023.
Kimwe mu byatumye ubukungu bw’u Budage busubira inyuma, Ikigo cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko ari izamuka rikabije ry’ibiciro, ryagize ingaruka ku buryo abantu bahahagamo ku masoko n’uburyo inganda zacuruzagamo.
Ibiciro by’ingufu cyane cyane gaz biri mu byazamutse cyane bikagira ingaruka ku bukungu bw’u Budage, dore ko icyo gihugu ari kimwe mu byakoreshaga ku kigero cyo hejuru gaz yaturukaga mu Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!